Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamategeko azanye ingingo nshya ku mukozi wa Leta ukekwaho ibiterasoni byo gusambanira mu kabari

radiotv10by radiotv10
11/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Umunyamategeko azanye ingingo nshya ku mukozi wa Leta ukekwaho ibiterasoni byo gusambanira mu kabari
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umukozi w’urwego rwa Leta atawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame gishingiye ku mashusho y’uwo bivugwa ko yagaragaye asambanira mu kabari, Umunyamategeko avuga ko yagombye kuba ari gukurikiranwa hamwe n’uwo basambanaga, ndetse ko Ubushinjacyaha bugomba kuzagaragaza ibimenyetso simusiga ko uriya mugabo koko yari ari gusambana.

Imwe mu nkuru ziri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ni ishingiye ku mashusho yagaragayemo umugabo wicaye ku ntebe akikiye umukobwa basa nk’abari gutera akabariro mu kabari.

Ni amashusho bivugwa yafatiwe mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima mu Karere Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ugaragara muri ayo mashusho, bivugwa ko asanzwe ari umukozi w’Akarere ka Nyamagabe, akaba yaramaze gutabwa muri yombi tariki 06 Mata 2023, aho acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhima.

Umunyamategeko usanzwe akora akazi ko kunganira abandi mu nkiko, Me Jephte Uwayo, mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko niba niba koko uriya mugabo yari ari gusambana, yaba yarakoze icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame.

Yagize ati “Kiriya ni kimwe mu bigize icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame, ariko birasaba ko Ubushinjacyaha buzagaragza ibimenyetso bigaragaza niba koko yarakoraga icyo cyaha, aho yagikoreye niba ari mu ruhame n’ibindi.”

Ku kijyanye n’itabwa muri yombi ry’abakekwaho icyaha, Me Uwayo avuga ko ubundi abagaragara bakorana icyaha bakabaye batawe muri yombi bose kuko icyaha akekwaho bagifatanyije nubwo RIB itigeze itangaza niba yabafashe bombi cyangwa ari uriya mukozi w’Akarere ka Nyamagabe gusa yafashe.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri ariya mashusho, bavuze ko usibye no kuba ari mukozi w’urwego rwa Leta, n’undi muntu wese bidakwiye ko akorera ibintu nka biriya ku karubanda.

Hari n’abavuga ko nta kidasanzwe kirimo, cyane ko mu mashusho bitagaragara neza niba koko aba bombi barakoraga imibonano mpuzabitsina nkuko bivugwa, ariko kandi bakanavuga ko kubihanirwa batabyumva neza kuko hari n’abajya bagaragara bari gukora imibonanno mu buryo bweruye bakanabyiyemerera ariko ntihagire ubibahanira.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. NDIKUBWIMANA SERVELIEN says:
    3 years ago

    Kiriya cyaha yakoze ni urukozasoni, n’ubwo ntakigaragara ko yabikoze ariko babikoreye mu myenda, nabwo ni ubusambanyi, umuco nyarwanda barawusebeje kandi basebeje Imana, Imana irabyanga, ubwo rero ingaruka zose zizamubaho ni igihano agomba kubyakira.

    Reply

Leave a Reply to NDIKUBWIMANA SERVELIEN Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − seven =

Previous Post

Abakinnyi b’Ikipe y’ubukombe mu Rwanda batanze ubutumwa bwihariye bwo Kwibuka29

Next Post

Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje

Related Posts

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje

Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n'inzara birabarembeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.