Friday, June 6, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Uko hatahuwe inzoga zigezweho za Miliyoni 5Frw zinjijwe mu buriganya

radiotv10by radiotv10
12/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Uko hatahuwe inzoga zigezweho za Miliyoni 5Frw zinjijwe mu buriganya
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo batatu bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, bari mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe, aho baguwe gitumo bafite magendu y’inzoga zigezweho zirimo imivinyo na Liqueur z’agaciro ka 5 414 000 Frw, zafashwe mu byiciro bitandukanye nyuma yuko abaturage batanze amakuru.

Aba bagabo batatu bafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku wa Mbere tariki ya 10 Mata 2023.

Bafatiwe ahazwi nko ku Kinamba, mu Murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, batwaye zimwe muri izo nzoga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota-Carina, ubwo bari bazishyiriye abakiliya, ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Umwe muri bo ufite imyaka 38 y’amavuko, wafashwe atwawe n’umushoferi w’imyaka 48 muri iyo modoka, yiyemerera ko inzoga zafashwe ari ize kandi ko amaze imyaka ibiri akora ubucuruzi bw’inzoga za liqueur.

Undi wafashwe ni umumotari ufite imyaka 33 y’amavuko, usanzwe atwara abagenzi kuri moto, wafatiwe mu rugo rwa nyiri izi nzoga, afite amakarito abiri y’imivinyu yo mu bwoko bwa Drostdy nazo za magendu yari amuzaniye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu nzoga zasanzwe mu bubiko bw’uyu mugabo harimo izo mu bwoko bwa Drostdy Hof, Jameson, Remy Martin, Veuve, Baileys, Tequila n’izindi zitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko aba bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

CP John Bosco Kabera avuga ko habanje gufatwa abantu babiri barimo nyiri izi nzoga n’umushoferi wari umutwaye, bafite amakarito 20 y’imivinyu ya Drostdy, bakaza kujya kwerekana aho uwo nyirazo atuye mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi.

Ati “Hakurikiyeho gusaka mu cyumba yari yaragize ububiko naho haboneka amacupa 112 y’ubwoko butandukanye bw’inzoga za liqueur za magendu.”

Izi nzoga zagiye zinjizwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko zikuwe mu Bihugu by’ibituranyi.

CP Kabera yaburiye abari muri ubu bucuruzi butemewe ko igihe icyo ari cyo cyose bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera, aboneraho gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’abakora ibikorwa nk’ibi bitemewe.

 

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA

Itegeko ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika ($5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo  bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Habanje gufatwa izari ziri mu modoka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Hanyomojwe urwitwazo rwakunze gutangwa ku cyatumye MINUAR itera umugongo Abatutsi muri ETO-Kicukiro

Next Post

Umunyarwandakazi ukina umukino utaramenyerwa cyane mu Rwanda yanditse amateka ku Isi

Related Posts

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

by radiotv10
05/06/2025
0

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafite ibilo 36 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi bari bahishe mu ipine...

IZIHERUKA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel
MU RWANDA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwandakazi ukina umukino utaramenyerwa cyane mu Rwanda yanditse amateka ku Isi

Umunyarwandakazi ukina umukino utaramenyerwa cyane mu Rwanda yanditse amateka ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.