Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikare ba Guinée-Bissau ubwo bakiraga Perezida Kagame bakoze ibyatunguye Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
18/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Abasirikare ba Guinée-Bissau ubwo bakiraga Perezida Kagame bakoze ibyatunguye Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo Perezida Paul Kagame yakirwaga muri Guinée-Bissau, abasirikare b’iki Gihugu bakoze akarasisi ko kumwakira, baririmba indirimbo zimenyerewe kuri morali y’abasirikare b’u Rwanda zirimo n’izi’Ikinyarwanda, aho na bo baba bavuga ko ari RDF.

Perezida Paul Kagame umaze iminsi ari mu ruzinduko muri bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika birimo Benin yasuye mu mpera z’icyumweru gishize.

Yavuye muri Benin ahita yerecyeza muri Guinée-Bissau aho yakiranywe ubwuzu na Perezida Umaro Sissoco Embaló w’iki Gihugu.

Ubwo Perezida Paul Kagame yakirwaga mu biro by’Umukuru w’Igihugu, habaye akarasisi kakozwe n’Ingabo z’iki Gihugu, zatunguranye zikaririmba indirimbo za morali zimenyerewe kuri RDF.

Imwe muri izi ndirimbo, harimo igira iti “Ingabo z’u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga turekura umuririro…”

Muri izi ndirimbo kandi harimo n’iz’Igiswahili zirimo ivuga ngo “Mageshi ya RDF…” irata ibigwi by’Ingabo z’u Rwanda zirinda umutekano w’Abaturarwanda.

🎵INGABO Z'U RWANDA TURAKOMEYE…🎵
Byaririmbwe n'Ingabo za Guinée-Bissau ubwo zahaga ikaze Perezida w'u #Rwanda, Paul #Kagame pic.twitter.com/lY9FTplicF

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) April 18, 2023

Ubwo aba basirikare baririmbaga izi ndirimbo, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Umaro Sissoco Embaló, bagaragaye nk’abanyuzwe, baganira bamwenyura.

Izi ndirimbo zose zaririmbwaga n’aba basirikare ba Guinée-Bissau zisanzwe ziririmbwa n’Ingabo z’u Rwanda, iyo ziri muri morali byumwihariko iyo ziri gusoza amahugurwa n’imyitozo cyangwa ziri mu bindi bikorwa bisaba morali.

Ibi byatunguye benshi mu Banyarwanda, bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga, amashusho y’aba basirikare ba Guinée-Bissau baba baririmba ko ari RDF.

Uwitwa Sharangabo kuri Twitter, yagize ati “Gutungura Perezida Kagame ubwo yakirwaga muri Guinée-Bissau n’igisirikare cy’iki Gihugu mu ndirimbo za APR zagize uruhare mu kubohora u Rwanda.”

Ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu Banyarwanda bakomeje kugaragaza ko bishimiye kuba ibigwi bya RDF bikomeje kogera amahanga, ku buryo n’ingabo z’ibindi Bihugu zisigaye zibona mu ngabo z’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 15 =

Previous Post

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’icyubahiro na Colonel Mamadi uyobora Guinée (AMAFOTO)

Next Post

Kwa Pasiteri bahasanze abantu 4 bapfuye n’abandi 15 benda gupfa yarabizeje ikintu gitangaje

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwa Pasiteri bahasanze abantu 4 bapfuye n’abandi 15 benda gupfa yarabizeje ikintu gitangaje

Kwa Pasiteri bahasanze abantu 4 bapfuye n’abandi 15 benda gupfa yarabizeje ikintu gitangaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.