Sudan y’Epfo, yakuwe mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 (AFCON U17) iri kubera muri Algeria, kuko yabeshye imyaka ya bamwe mu bakinnyi bayo.
Iki Gihugu cyakuwe muri iri rushanwa nyuma yuko ibizamini byafashwe byagaragaje ndetse binemeza ko abakinnyi bayo 5 barengeje iyo myaka 17.
Abakinnyi bavutse ku ya mbere Mutarama 2006, cyangwa nyuma yaho gato, bo bemerewe gukina muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.
Mu gushimangira ko abitabiriye iyi AFCON U17 batarengeje iyo myaka kandi bakaba bujuje ibisabwa n’iri rushanwa, ibizamini bigaragaza imyaka yabo byafashwe ku ya 26 Mata 2023.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Sudan y’Epfo, bwavuze ko bwajuririye iki cyemezo kuri Komite y’abaganga ba CAF, ariko ko ubu bujurire bwatewe utwatsi nyuma y’uko ibizamini bya mbere n’ibya kabiri byerekanye ibisubizo bimwe.
Mu kwezi k’Uwakira k’umwaka ushize, ni bwo iyi Sudan y’Epfo yabonye itike yo gukina iyi mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 ku nshuro yayo ya mbere, nyuma gukuramo Tanzania kuri penaliti 4-3.
Iki Gihugu cya Sudan y’Epfo kikaba cyari kiri mu itsinda rya 3, hamwe na Mali, Burkina Faso na Cameroon.
Amakipe ane (4) azaba aya mbere muri iri rushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, muri uyu mwaka wa 2023, azahagararira umugabane wa Afurika muri FIFA U17 World Cup (igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17).
Cedrick KEZA
RADIOTV10