Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu Gihugu cy’Igituranyi cy’u Rwanda Minisitiri yabyutse araswa n’uwamurindaga ku mpamvu y’urujijo

radiotv10by radiotv10
02/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mu Gihugu cy’Igituranyi cy’u Rwanda Minisitiri yabyutse araswa n’uwamurindaga ku mpamvu y’urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe umurimo, akazi n’iby’inganda Colonel (Rtd) Charles Okello Engola yishwe arashwe n’umurinzi we, aho yari atuye i Kampala, na we ahita yirasa.

Col (rtd) Charles Okello Engola yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023 iwe mu rugo mu gace ka Kyanja mu mujyi wa Kampala.

Umuvugizi wa Polisi yo ku rwego rw’Umurwa Mukuru wa Kampala, Luke Owoyesigire, yemeje ko uyu munyapolitiki yarashwe.

Aganira n’Ikinyamakuru Daily Minitor cyo muri Uganda, Owoyesigire yagize ati “Yego. Kyanja yarashwe. Umusirikare yarashe sebuja.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among na we yemeje urupfu rw’uyu muminisitiri ubwo yari atangije Inteko Rusange y’umutwe w’Abadepite muri iki gitondo.

Yagize ati “Muri iki gitondo nakiriye inkuru y’akababaro ko Hon Engola yarashwe n’umurinzi we, na we arangije arirasa. Imana imwakire mu mahoro. Ibyo ni umugambi w’Imana. Ntacyo twabihinduraho.”

Muri iki gitondo, inzego z’umutekano zahise zihutira kugera ku rugo rw’uyu nyakwigendera ndetse n’abandi bayobozi mu nzego nkuru barimo Minisitiri w’Uburinganire Betty Amongi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 14 =

Previous Post

Bane barimo umugore bafatiwe mu mayeri akunze gukoreshwa n’abari mu bikorwa bitemewe

Next Post

Umuyobozi wo hejuru ku Isi agiye kwimanukira kubera ibibazo byo muri Congo

Related Posts

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura
IBYAMAMARE

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

16/09/2025
Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi wo hejuru ku Isi agiye kwimanukira kubera ibibazo byo muri Congo

Umuyobozi wo hejuru ku Isi agiye kwimanukira kubera ibibazo byo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.