Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu kababaro n’ihumure Umushumba wa Kiliziya ku Isi yavuze ku byabaye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Mu kababaro n’ihumure Umushumba wa Kiliziya ku Isi yavuze ku byabaye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yashenguwe n’Abanyarwanda 130 bitabye Imana bazize ibiza, asezeranya kubasabira ku Mana n’abagizweho ingaruka na byo.

Ibi biza byabaye mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi, byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, bihitana abatari bacye biganjemo abo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi, Papa Francis yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Muri ubu butumwa bwatanzwe n’uhagarariye Papa Francis mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan, yavuze ko Papa “yashenguwe n’abatakaje ubuzima n’abasenyewe n’ibiza by’imyuzure mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru z’u Rwanda.”

Papa Francis kandi yavuze ko “mu buryo bw’umwuka yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’ibi biza.”

Yanavuze kandi ko “agiye gusenzera abitabye Imana, abakomeretse, abasenyewe ndetse n’abagize uruhare mu kurokora bamwe.”

Ubu butumwa bw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ni bumwe mu bwatanzwe n’abantu banyuranye ku Isi ndetse n’Ibihugu, bihanganisha u Rwanda ku bw’ibi biza bidasanzwe byatwaye ubuzima bwa benshi.

Kuri uyu wa Kane kandi, habayeho umuhango wo guherecyeza bwa nyuma bamwe mu bahitanywe n’ibi biza, aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, akabwira abaturage ko yoherejwe na Perezida Paul Kagame kumuhagararira, akabagezaho ubutumwa yamuhaye bwo kubihanganisha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 16 =

Previous Post

Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi wa RDF n’uwa Polisi batabaye i Rubavu ahari inkuru y’incamugongo

Next Post

DRC: M23 yagaragaje amarorerwa yongeye gukorwa n’abarimo abashya bitwara nk’abahekuye u Rwanda

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: M23 yagaragaje amarorerwa yongeye gukorwa n’abarimo abashya bitwara nk’abahekuye u Rwanda

DRC: M23 yagaragaje amarorerwa yongeye gukorwa n’abarimo abashya bitwara nk’abahekuye u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.