Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Shaddyboo i Burayi yatunguranye mu gitaramo yakoreyemo umuhanzi w’umunyabigwi ibyamukubaganyije mu bwonko

radiotv10by radiotv10
08/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Shaddyboo i Burayi yatunguranye mu gitaramo yakoreyemo umuhanzi w’umunyabigwi ibyamukubaganyije mu bwonko
Share on FacebookShare on Twitter

Shaddyboo ufite izina rikomeye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ubu uri kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi, yatunguranye mu gitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Kidumu w’i Burundi, amukorakora ku mubiri, bitungura uyu muhanzi.

Ni mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi, cyari kitabiriwe n’abiganjemo Abanyarwanda n’Abarundi.

Ubwo uyu muhanzi w’ikirangirire mu karere Kidumu Kibido yari ari ku rubyiniro, Shaddyboo yamusanzeho, atangira kumubyinisha anamwambura ikote yari yambaye.

Mu mibyinire igezweho, aho umukobwa aba ari kubyina akorakora ku mugabo, ni ko Shaddyboo yabikoreye Kidumu, ageza aho amukuramo ikote.

Ibi byatumye umuhanzi Kidumu abwira Shaddyboo ko ibyo yamukoreraga byamuzongaga umubiri, ati “Erega Saddyboo yibagiwe ko ndi Padiri mukuru.”

Ni amagambo yakurikizwaga induru nyinshi y’abakunzi b’umuziki babaga bari kunyurwa n’urwenya rw’uyu muhanzi.

View this post on Instagram

A post shared by KIDUM (@kidumkibido_)

Kidumu yongeye gucecekesha abacurangaga agaragaza ikibuno cya Shaddyboo ko mbere “ntarakizwa narebaga iki gihimba cy’umubiri […] ngafatwa n’ibintu…”

Kidum ni umwe mu bahanga mu muziki ariko bihariye gutaramira abakunzi babo banabaganiriza, ku buryo uretse kuryoherwa n’umuziki mwiza aba aha abakunzi be, abagiye mu gitaramo cye banatahana akanyamuneza kubera ukuntu anyuzamo akabatera urwenya.

Byari ibicika

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − 1 =

Previous Post

Uko umuturage wihitiraga yatumye Polisi ifatira mu cyuho abari mu gikorwa kitemewe cyambukiranyije Intara ebyiri

Next Post

Hatangajwe imibare mishya iremereye y’abahitanywe n’ibiza muri DRCongo

Related Posts

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
28/11/2025
0

Umuhanzi Ishimwe Prince uzwi nka Darest, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, ku munsi umwe na Micky na AG Promoter na...

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

by radiotv10
28/11/2025
0

Ijambo ‘Nyash’ rigezweho muri iyi minsi by’umwihariko muri Afurika no mu Rwanda, aho rikoreshwa bashaka kuvuga ikibuno gishyitse ku mukobwa,...

Nyuma y’igitaramo cyashimangiye ko Umuco Nyarwanda ari inkingi nyamwamba Abanyakigali bararikiwe ibizabanyura

Nyuma y’igitaramo cyashimangiye ko Umuco Nyarwanda ari inkingi nyamwamba Abanyakigali bararikiwe ibizabanyura

by radiotv10
28/11/2025
0

Nyuma y’iminsi mike habaye igitaramo cya Kigali Dutarame cyahuje abahanzi gakondo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yahuye na bamwe...

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Nyuma y’amaze abiri agaragaje umukunzi we akanamwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazashyingiranwa,umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze amataliki y’ubukwe. “Imana izaha...

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

by radiotv10
27/11/2025
0

Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K John, bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe imibare mishya iremereye y’abahitanywe n’ibiza muri DRCongo

Hatangajwe imibare mishya iremereye y’abahitanywe n’ibiza muri DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.