Muri gahunda yo kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama kugeza tariki ya 5 Nzeri 2021, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basketball irateganya kugana i Dakar muri Senegal kuhakinira imikino ibiri ya gicuti izahura n’iki gihugu ndetse na Guinea.
Nk’uko byemejwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), abakinnyi 17 batoranyijwe bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 6 Kanama 2021 bagana i Dakar muri Senegal bazagaruke mu Rwanda tariki ya 16 Kanama 2021.
Imikino ya gicuti u Rwanda ruzakinira muri Senegal muri sitade ya Dakar Arena, izatangira tariki ya 10 Kanama irangire tariki 14 Kanama 2021.
Ndayisaba Niyonsaba Dieudonne (9) umwe mu bakinnyi bazajya muri Senegal
Dr.Sheikh Sarr umunya-Senegal utoza ikipe y’u Rwanda avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kwipima nk’abakinnyi n’abanyarwanda bakareba urwego bahagazeho bityo bikazababera urufunguzo rwo kuzinjira mu irushanwa nyirizina rya 2021 FIBA AfroBasket.
“Aya ni amahirwe meza tubonye kugira ngo twipime uko duhagaze. Ntabwo twabshije kubona uko twabikorera hano mu Rwanda kuko twagiye dushakisha imikino ya gicuti twakira ntibyakunda, kujya muri Senegal bizaduha amahirwe asesuye yo gukina n’abakinnyi bakina muri shampiyona ya NBA kandi birazwi ko bakina ku rwego ruhambaye”
Nyuma y’uko tariki 14 Kanama 2021 u Rwanda ruzaba rusoje imikino ya gicuti hagati yarwo na Senegal cyo kimwe na Guinea, tariki 16 Kanama 2021 bazasesekara i Kigali mu Rwanda mbere y’uko batangira imikino ya gicuti bazakiramo ikipe y’igihugu ya Misiri kuva tariki 19-21 Kanama 2021 muri Kigali Arena.
Mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya 2021 mu bagabo kizabera mu Rwanda, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere (A) kumwe na Angola ifite iki gikombe inshuro 11, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Cape Verde.
Kenny Gasana (12) umwe mu bakinnyi u Rwanda rugenderaho
Abakinnyi 17 b’u Rwanda bazajya muri Senegal:
Gasana Kenneth Hubbert, Hagumintwari Steven, Prince Ibeh, Kaje Elie, Kazeneza Emile Galois, Manzi Stephane, Axel Mpoyo, Mugabe Arstide, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne “Gaston”, Nkusi Arnaud, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ntore Habimana, Ntwari Trésor Marius, Sagamba Sedar, Shyaka Olivier (C) na Williams Robeyns.