Amasezerano twasinyanye na Tanzania azadufasha kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19-Paul Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Kanama 2021 nibwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko nibwo hanasinywe amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Byasinyanye kandi ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

Izindi Nkuru

“U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”Paul Kagame

Yakomeje avuga ko aya masezerano yasinywe agaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Tanzania kuko ngo bizafasha akarere ka Afurika y’iburasirazuba kuzahura ubukungi bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19.

“U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe ba Tanzania mu mujyo w’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba n’ahandi hatandukanye kugira ngo tuzamure umuvuduko n’imbaraga z’akarere kacu n’ibihugu byacu mu kwigobotora icyorezo cya COVID-19” Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Tanzania

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano kandi, perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri mu murenge wa Gisozi.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kanama 2021 ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa perezida w’igihugu cya Tanania, Samia Suluhu Hassan, biteganyijwe ko asura icyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Perezida w’igihugu cya Tanzania Samia Suluhu aratangira umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe kuri uyu wa kabiri

PHOTOS: Village Urugwiro

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru