Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Gakenke: Icyo umugore yakoreye umugabo we cyatumye ajyanwa muri RIB ntigisanzwe

radiotv10by radiotv10
10/05/2023
in Uncategorized
0
Gakenke: Icyo umugore yakoreye umugabo we cyatumye ajyanwa muri RIB ntigisanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yuko arumye umunwa umugabo we akawuca.

Uyu mugore witwa Josiane w’imyaka 28 yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gakenke, ubwo yakoreraga umugabo we iki gikorwa kigiza icyaha, mu gihe umugabo we ari mu Bitaro bya Nemba.

Yarumye umugabo we nyuma yo kugirana amakimbirane yabaye mu ijoro ryo ku ya 07 Gicurasi 2023, aho batuye mu Mudugudu wa Kibingo mu Kagari ka Macaca mu Murenge wa Nemba.

Ubwo bashyamiranaga, uyu mugore n’umugabo we, bafatanye mu mashati, umugore asingira umugabo we amuruma umunwa wo hasi arawuca.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles, wavuze ko uyu muryango usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku mikoreshereze mibi y’umutungo.

Yagize ati “Umugore yashinjaga ubusinzi umugabo we ko amafaranga yakoreraga yayajyanaga mu kabari, bigateza impagarara.”

Agaruka kuri iki gikorwa umugore yakoreye umugabo we, Gitifu Ruhashya yagize ati “Yamurumye umunwa wo hasi arawuca.”

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama imiryango ifitanye amakimbirane, kujya birinda kuyazinzika, ahubwo ko bajya biyambaza inzego zikabafasha gukemura ibibazo bafitanye.

Ati “Kubana neza ni ingenzi, aho bidashoboka aho gukomeretsanya, bayoboke amategeko bagatana ariko bagahana amahoro.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − ten =

Previous Post

Icyemezo kidasanzwe cyafashwe mu burezi ku bana babuzwaga kwigana ‘dreads’

Next Post

Tshisekedi yavuze icyemezo kidasanzwe azafatira ingabo za EAC ngo nizitajya mu mitsi na M23

Related Posts

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

IZIHERUKA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future
IMIBEREHO MYIZA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

28/07/2025
Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

28/07/2025
Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

28/07/2025
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

28/07/2025
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi yavuze icyemezo kidasanzwe azafatira ingabo za EAC ngo nizitajya mu mitsi na M23

Tshisekedi yavuze icyemezo kidasanzwe azafatira ingabo za EAC ngo nizitajya mu mitsi na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.