• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Gakenke: Icyo umugore yakoreye umugabo we cyatumye ajyanwa muri RIB ntigisanzwe

radiotv10by radiotv10
10/05/2023
in Uncategorized
0
Gakenke: Icyo umugore yakoreye umugabo we cyatumye ajyanwa muri RIB ntigisanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yuko arumye umunwa umugabo we akawuca.

Uyu mugore witwa Josiane w’imyaka 28 yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gakenke, ubwo yakoreraga umugabo we iki gikorwa kigiza icyaha, mu gihe umugabo we ari mu Bitaro bya Nemba.

Yarumye umugabo we nyuma yo kugirana amakimbirane yabaye mu ijoro ryo ku ya 07 Gicurasi 2023, aho batuye mu Mudugudu wa Kibingo mu Kagari ka Macaca mu Murenge wa Nemba.

Ubwo bashyamiranaga, uyu mugore n’umugabo we, bafatanye mu mashati, umugore asingira umugabo we amuruma umunwa wo hasi arawuca.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles, wavuze ko uyu muryango usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku mikoreshereze mibi y’umutungo.

Yagize ati “Umugore yashinjaga ubusinzi umugabo we ko amafaranga yakoreraga yayajyanaga mu kabari, bigateza impagarara.”

Agaruka kuri iki gikorwa umugore yakoreye umugabo we, Gitifu Ruhashya yagize ati “Yamurumye umunwa wo hasi arawuca.”

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama imiryango ifitanye amakimbirane, kujya birinda kuyazinzika, ahubwo ko bajya biyambaza inzego zikabafasha gukemura ibibazo bafitanye.

Ati “Kubana neza ni ingenzi, aho bidashoboka aho gukomeretsanya, bayoboke amategeko bagatana ariko bagahana amahoro.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 1 =

Previous Post

Icyemezo kidasanzwe cyafashwe mu burezi ku bana babuzwaga kwigana ‘dreads’

Next Post

Tshisekedi yavuze icyemezo kidasanzwe azafatira ingabo za EAC ngo nizitajya mu mitsi na M23

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Tshisekedi yavuze icyemezo kidasanzwe azafatira ingabo za EAC ngo nizitajya mu mitsi na M23

Tshisekedi yavuze icyemezo kidasanzwe azafatira ingabo za EAC ngo nizitajya mu mitsi na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.