Gakenke: Icyo umugore yakoreye umugabo we cyatumye ajyanwa muri RIB ntigisanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yuko arumye umunwa umugabo we akawuca.

Uyu mugore witwa Josiane w’imyaka 28 yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gakenke, ubwo yakoreraga umugabo we iki gikorwa kigiza icyaha, mu gihe umugabo we ari mu Bitaro bya Nemba.

Izindi Nkuru

Yarumye umugabo we nyuma yo kugirana amakimbirane yabaye mu ijoro ryo ku ya 07 Gicurasi 2023, aho batuye mu Mudugudu wa Kibingo mu Kagari ka Macaca mu Murenge wa Nemba.

Ubwo bashyamiranaga, uyu mugore n’umugabo we, bafatanye mu mashati, umugore asingira umugabo we amuruma umunwa wo hasi arawuca.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, Ruhashya Charles, wavuze ko uyu muryango usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku mikoreshereze mibi y’umutungo.

Yagize ati Umugore yashinjaga ubusinzi umugabo we ko amafaranga yakoreraga yayajyanaga mu kabari, bigateza impagarara.

Agaruka kuri iki gikorwa umugore yakoreye umugabo we, Gitifu Ruhashya yagize ati Yamurumye umunwa wo hasi arawuca.”

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama imiryango ifitanye amakimbirane, kujya birinda kuyazinzika, ahubwo ko bajya biyambaza inzego zikabafasha gukemura ibibazo bafitanye.

Ati Kubana neza ni ingenzi, aho bidashoboka aho gukomeretsanya, bayoboke amategeko bagatana ariko bagahana amahoro.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru