Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyemezo cya mbere cy’Urukiko cyafatiwe Moses Turahirwa cyatangajwe

radiotv10by radiotv10
15/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyemezo cya mbere cy’Urukiko cyafatiwe Moses Turahirwa cyatangajwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanga mu guhanga imideri wanashinze inzu y’imideri izwi nka Moshions ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, cyasomewe ku cyicaro cyarwo i Nyamirambo.

Moses Turahirwa wasomewe iki cyemezo ahibereye, yageze ku rukiko kuri iki gicamunsi, yambaye imyambaro yirabura ifite ibirango by’inzu ye y’imideri ndetse n’amataratara y’umurimbo.

Uyu musore waje yambitswe amapingu, yahise yinjira mu cyumba cy’Urukiko, afatwa amashusho n’abanyamakuru bari baje gukurikirana icyemezo cy’Urukiko.

Icyumba cy’Urukiko cyari cyakubise cyuzuye, cyarimo bamwe mu bo mu muryango wa Moses Turahirwa ndetse na bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, n’abanyamakuru benshi bari baje kumva iki cyemezo.

Urukiko rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uregwa akurikiranwa afunzwe by’agateganyo kuko ibyagezweho mu iperereza ndetse n’ibyatangajwe n’uregwa, bigaragaza ko ibyaha akurikiranyweho yabikoze.

Umucamanza yemeje ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro ku mpamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha, zigaragaza ko ibyaha bishinjwa uregwa yabikoze dore ko yanemeye kimwe mu byaha akekwaho.

Turahirwa Moise (Moses) uretse icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, anakekwaho icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gishingiye kuri Pasiporo yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’uyu musore, yagaragazaga ko Inzego za Leta zamwemereye ko handikwamo ko ari igitsinagore.

Mu kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, Moses n’abamwunganira bahakanye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, bavuga ko iriya nyandiko nubwo yayishyize ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntahandi yayikoresheje nko mu rwego runaka, ndetse ko yahise ayisiba, kandi ko yabikoze ari mu rwego rwo gususurutsa abamukurikira.

Naho ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Moses Turahirwa yemeye ko yigeze kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi ubwo yari mu Butaliyani kandi ko ho cyari cyemewe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 9 =

Previous Post

Umunyonzi wagonzwe n’ikamyo ibyamubayeho ni nk’igitangaza ariko uwo yari ahetse byabaye inkuru mbi

Next Post

Ikibazo cyugarije urubyiruko cyongeye guhagurutsa inzobere zigitangaho ibitekerezo bishya

Related Posts

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo cyugarije urubyiruko cyongeye guhagurutsa inzobere zigitangaho ibitekerezo bishya

Ikibazo cyugarije urubyiruko cyongeye guhagurutsa inzobere zigitangaho ibitekerezo bishya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.