Icyemezo cya mbere cy’Urukiko cyafatiwe Moses Turahirwa cyatangajwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanga mu guhanga imideri wanashinze inzu y’imideri izwi nka Moshions ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, cyasomewe ku cyicaro cyarwo i Nyamirambo.

Izindi Nkuru

Moses Turahirwa wasomewe iki cyemezo ahibereye, yageze ku rukiko kuri iki gicamunsi, yambaye imyambaro yirabura ifite ibirango by’inzu ye y’imideri ndetse n’amataratara y’umurimbo.

Uyu musore waje yambitswe amapingu, yahise yinjira mu cyumba cy’Urukiko, afatwa amashusho n’abanyamakuru bari baje gukurikirana icyemezo cy’Urukiko.

Icyumba cy’Urukiko cyari cyakubise cyuzuye, cyarimo bamwe mu bo mu muryango wa Moses Turahirwa ndetse na bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, n’abanyamakuru benshi bari baje kumva iki cyemezo.

Urukiko rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uregwa akurikiranwa afunzwe by’agateganyo kuko ibyagezweho mu iperereza ndetse n’ibyatangajwe n’uregwa, bigaragaza ko ibyaha akurikiranyweho yabikoze.

Umucamanza yemeje ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro ku mpamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha, zigaragaza ko ibyaha bishinjwa uregwa yabikoze dore ko yanemeye kimwe mu byaha akekwaho.

Turahirwa Moise (Moses) uretse icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, anakekwaho icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gishingiye kuri Pasiporo yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’uyu musore, yagaragazaga ko Inzego za Leta zamwemereye ko handikwamo ko ari igitsinagore.

Mu kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, Moses n’abamwunganira bahakanye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, bavuga ko iriya nyandiko nubwo yayishyize ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntahandi yayikoresheje nko mu rwego runaka, ndetse ko yahise ayisiba, kandi ko yabikoze ari mu rwego rwo gususurutsa abamukurikira.

Naho ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Moses Turahirwa yemeye ko yigeze kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi ubwo yari mu Butaliyani kandi ko ho cyari cyemewe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru