Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe i Kigali mu Rwanda

Ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe i Kigali mu Rwanda

Ku byicaro bya za Ambasade z’Ibihugu bitandukanye mu Rwanda, hazamuwe amabendera agaragaza kwifatanya n’abaryamana bahuje ibitsina, mu rwego rwo kugaragariza ko ibyo Bihugu byifatanyije na bo kuri uyu munsi wabahariwe.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kuzirikana umunsi w’amahitamo ya muntu mu bijyanye n’inzira yayoboyemo imikoreshereze y’igitsinda uzwi nka IDAHOBIT

(International Day Against Homophobia, Biphobia, Intersex discrimination and Transphobia).

Ku cyicaro cya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hazamuwe iri bendera ry’amabara asa n’umukororombya, afatwa nk’ayamamaza ubutinganyi.

Ibi kandi byanakozwe ku cyicaro cya Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, mu Karere ka Nyarugenge, na ho hazamuwe iri bendera.

Ubutumwa buherekeje amashusho yafashwe ubwo hazamurwaga iri bendera, buri kuri Twitter ya Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bugira buti “Kuri uyi umunsi wa IDAHOBIT mu mwaka 2023, twazamuye ibendera ry’umukororombya mu gufasha Amahoro Human Right (Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina).”

Ubutumwa bwa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bkomeza bugira buti “Twifatanyije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurinwa ihezwa.”

Iri bendera kandi ryazamuwe kuri Hoteli izwi nka Marriot iri mu zikomeye mu Rwanda, iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Muri ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda
Kuri Marriot Hotel

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

10 thoughts on “Ibendera ry’abatinganyi ryazamuwe i Kigali mu Rwanda

  1. Yesu agire vuba aze yitwarire umugeni we kuko iyi Rwanda ndabona Dutangiye kwinjirirwa

  2. Birakwiye ko habaho kuba maso kuko i sodomo na Gomora hazize ibikorwa nk’ ibi.Ariko Kandi harebwe nicyakorwa kuko bishobora gukururira igihugu cyacu akaga.Imana Itabare urwa Gasabo.

  3. Musobanukirwe ntago Ari iryo kwamamaza ubutinganyi mujye mwandika inkuru mwanakoze ubucukumbuzi kdi mwandike ibyo muzi! Please stop the hate and Discrimination.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − fifteen =