Amakuru atanejeje ku itsinda rya muzika riyoboye muri Afurika y’Iburasirazuba ryihebeye u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda rya muzika rya Sauti Sol ryafatwaga nk’irya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ryatangaje ko rigiye guhagarika gukora nk’itsinda, mu gihe ryari rigiye kuzuza imyaka 20 ribayeho.

Iri tsinda ryo muri Kenya, ryashinzwe muri 2005, rigizwe n’abagabo bane, ari bo; uzwi nka Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano Savara Mudigi na Polycarp Otieno.

Izindi Nkuru

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimo zirimo Short and Sweety, Suzana, The girl next door, zose zagiye zimenyekana muri Kenya ndetse no muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Gusa indirimbo bahuriyeho uko ari bane, zishobora kutazongera gusohoka kuko batangaje ko bagiye gushyira akadomo ku bikorwa byabo nk’itsinda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri tsinda, bagize bati “Rwari urugendo rwiza rwuje ibyiza twabanye nk’abavandimwe gusa kuri ubu buri umwe muri twe azakomeza umuziki ku giti cye.”

Sauti Sol itangaza ko ibikorwa byo gukora nk’itsinda bizarangira nyuma y’ibitaramo bagomba gukorera mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane w’u Burayi, nk’u Butaliyani.

Aba bagabo bagize iri tsinda, ni bamwe mu bahanzi bakunda u Rwanda ndetse bakunze kubirugarariza kenshi, mu bitaramo bagiye bitabira byaberaga muri iki Gihugu.

Mu muhango wo Kwita izina abana b’Ingagi wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze, abagize iri tsinda rya Sauti Sol na bo bari mu bise umwe mu bana b’Ingagi wiswe, aho bamwise ‘Kwisanga’.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru