U Bushinwa bwamaganiye kure amakuru yavugaga ko iki Gihugu kinjira rwihishwa (hacking) mu makuru y’inzego zikomeye muri Kenya zirimo n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Inkuru icukumbuye yakozwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abonegreza Reuters ivuga ko hari abayobyanzira (hackers) batumwe n’u Bushinwa ngo binjirire Leta ya Kenya kugira ngo babumenyere niba iki Gihugu kizabasha kubwishyura amamilliyari y’amadeni kiburimo.
Ngo byatumye kuva muri 2019 u Bushinwa butangira guhagarika guha inguzanyo Kenya kuko babonaga ubushobozi bwo kuzishyura ari ngerere.
Ambasade y’u Bushinwa muri Kenya mu itangazo yasohoye, yamaganye aya makuru, ivuga ko ibyo ari ibihimbano kandi bidafututse, bigamije kwangisha no gushyira igitotsi mu mubano w’Ibihugu byombi. Kenya ibazwa ideni rya miliyari 6.31 y’amadorali y’amerika ibereyemo u Bushinwa.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10