Abantu babiri bafatiwe mu Murenge wa Gatebe mu Karere ka Burera, bafite ibilo 16 by’urumogi, nyuma yuko Polisi ihawe amakuru n’abaturage bari bababonye bafite umufuka urimo ibyo batazi.
Aba bantu bafashwe ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi, barimo umugore w’imyaka 28 n’umugabo w’imyaka 26 y’amavuko.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Kajerijeri mu Kagari ka Rwasa mu Murenge wa Gatebe, ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice z’amanywa.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yavuze ko aba bantu bafashwe nyuma yuko Polisi ihawe amakuru n’abaturage bo mu Kagari ka Rwasa, bavugaga ko hari abantu babonanye umufuka bakeka ko urimo ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Mu gikorwa cyo kubafata cyahise gitegurwa, abapolisi bakihagera barabasatse basanga muri uwo mufuka harimo ibilo 16 by’urumogi.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bantu bakimara gufatwa biyemereye ko ibi biyobyabwenge babibukuye muri Uganda, bakaba bari babigurishije mu Karere ka Musanze.
Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe, bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bungwe kugira ngo bakorerwe dosiye.
SP Alex Ndayisenga yaboneyeho guha ubutumwa abijandika mu ngeso mbi zo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, avuga ko badateze kwihanganirwa kuko bari kwangiza ubuzima bw’abiganjemo urubyiruko rubikoresha.
Yagize ati “Ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.”
RADIOTV10