Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Banki ya Kigali ikomeje kuramburira amaboko abakiliya ubu yageze i Nyamata mu nyubako igezweho

radiotv10by radiotv10
27/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Banki ya Kigali ikomeje kuramburira amaboko abakiliya ubu yageze i Nyamata mu nyubako igezweho
Share on FacebookShare on Twitter

Banki ya Kigali (BK) yafunguye ishami rya gatatu mu Karere ka Bugesera, riri mu Mujyi wa Nyamata, mu rwego rwo gukomeza kwegera abaturage no kugira ngo iborohereza kubona serivisi z’iyi Banki biboroheye. Iri shami rizajya rikorera mu nyubako igezweho.

Iri shami ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, riri mu nyubako nshya yubatswe n’abacuruzi bo mu Karere ka Bugesera, hafi y’ibiro by’Akarere ka Bugesera.

Ni rimwe mu mashami macye usangamo ameza y’umukozi wakira abakiliya, wakomeza imbere ugasanga abantu bari guhabwa serivisi, ndetse harimo n’uburyo ushobora kwerekana uko wakiriye uburyo wahawemo serivisi.

Iri shami kandi ririmo n’icyumba cyahariwe ababyeyi, ndeyse n’icy’abagabo kizaboneka mu gihe cya vuba

Umwe mu bakiliya b’imena ba Banki ya Kigali ukorera mu Karere ka Bugesera, avuga ko biteze impinduka zikomeye.

Yagize ati “Uyu mujyi wacu kugira ngo ukure, ni umujyi wunganira Kigali, ni umujyi ufite ibikorwa byinshi biri kuza inaha. Ibyo byose ni ibikorwa bisaba ko abaturage bakorana na banki. Iri ni rimwe mu mashami azaba akomeye mu Gihugu. Noneho serivisi ni zo twifuza ko bazongera. Mwabonye ko umujyi uri kugenda ukura, bisaba ko hajyamo n’amafaranga ya banki. Kandi iyi ni yo banki iyoboye izindi mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru muri banki ya Kigali ushinzwe ibikorwa, Desire Rumanyika avuga ko imiterere y’iri shami riri mu mujyi wa Nyamata rije kunoza imikorere y’iyi banki.

Ati “Ni gahunda n’ubundi dufite yo kongera ibyuma mwabonye hano bitanga amafaranga. Ubushize twashyizeho bibiri, birakora neza, ni bishya, ariko kubera ko babisabye, turashaka kongeraho ibindi byuma.”

Akomeza avuga koi bi byuma bitazaburamo amafaranga. Ati “Ikijyanye n’amafaranga cyo nta kibazo kirimo, kubera ko iyo amafaranga agabanutsemo twongeramo, ariko icyo dushaka kurushaho, ni uko abantu bajya ku ikoranabuhanga, nk’uko Leta ibishaka, bagakoresha telefoni n’ubundi buryo bubafasha kwishyurana bataje hano kuri banki, ibyo rero birahari.

Hari ibyo twita Mobile Banking, internet banking ku bantu bafite telephone zigezweho n’izisanzwe. Ni byo rero dushishikariza abakiriya bacu. Ku buryo iri shami twatashye rizasigara ryakira abantu bacye baje gusaba ibisobanuro, baje mu nama; ariko ibijyanye na banki bigakorerwa kuri telephone n’ikoranabuhanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko iki gikorwa remezo cya Banki ya Kigali, ari umusanzu mu iterambere ry’umujyi wa Nyamata.

Ati “Aho banki nk’iyi yageze usibye ibi tubona, hari n’ibindi biba bigomba guhinduka mu nkengero zayo cyangwa aho ikorera. Hari ibyo tuzakomeza kuganiraho bijyanye n’icyerekezo iyi banki ishaka, ariko n’abaturage bacu bakagira icyo bungukira kuba iyi banki ikorera muri aka Barere.”

Yakomeje agira ati “Turibwira ko kuba twatashye iyi banki uyu munsi; ku bunani u Bugesera buzaba bwaka bwose buzaba busa neza kubera ko na Banki ya Kigali isa neza.  Ntabwo bikwiye ko muri iyo minsi twaba tutarimbye kandi dufite abantu benshi barimbye bawurimo.”

Iri shami rishya rya Nyamata rije ryiyongera ku yandi 68 ya Banki ya Kigali ari mu Gihugu hose, aho iyi Banki ikomeje kwegereza ibikorwa abaturage.

Iri shami ryafunguwe ku mugaragaro
Byari ibyishimo

Kwakira abakiliya bizajya biba ari nko kwisanga
Hari icyumba cyagenewe ababyeyi
Kirimo ibikoresho byose

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

APR irahamya ibigwi cyangwa Kiyovu na Rayon ifite amahirwe agerwa ku mashyi zikore amateka

Next Post

IFOTO: Umunyarwenya uri mu bagezweho mu Rwanda yagaragaye mu modoka y’akataraboneka

Related Posts

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

by radiotv10
27/10/2025
0

The Rwanda National Police (RNP) has said it is working closely with other government agencies, including the Rwanda Investigation Bureau...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

by radiotv10
27/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Ubugenzacyaha RIB, bagiye gukurikirana ibyagaragajwe ko hari abacuruzi bashobora gufata...

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

by radiotv10
27/10/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Umunyarwenya uri mu bagezweho mu Rwanda yagaragaye mu modoka y’akataraboneka

IFOTO: Umunyarwenya uri mu bagezweho mu Rwanda yagaragaye mu modoka y’akataraboneka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.