Banki ya Kigali ikomeje kuramburira amaboko abakiliya ubu yageze i Nyamata mu nyubako igezweho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki ya Kigali (BK) yafunguye ishami rya gatatu mu Karere ka Bugesera, riri mu Mujyi wa Nyamata, mu rwego rwo gukomeza kwegera abaturage no kugira ngo iborohereza kubona serivisi z’iyi Banki biboroheye. Iri shami rizajya rikorera mu nyubako igezweho.

Iri shami ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, riri mu nyubako nshya yubatswe n’abacuruzi bo mu Karere ka Bugesera, hafi y’ibiro by’Akarere ka Bugesera.

Izindi Nkuru

Ni rimwe mu mashami macye usangamo ameza y’umukozi wakira abakiliya, wakomeza imbere ugasanga abantu bari guhabwa serivisi, ndetse harimo n’uburyo ushobora kwerekana uko wakiriye uburyo wahawemo serivisi.

Iri shami kandi ririmo n’icyumba cyahariwe ababyeyi, ndeyse n’icy’abagabo kizaboneka mu gihe cya vuba

Umwe mu bakiliya b’imena ba Banki ya Kigali ukorera mu Karere ka Bugesera, avuga ko biteze impinduka zikomeye.

Yagize ati “Uyu mujyi wacu kugira ngo ukure, ni umujyi wunganira Kigali, ni umujyi ufite ibikorwa byinshi biri kuza inaha. Ibyo byose ni ibikorwa bisaba ko abaturage bakorana na banki. Iri ni rimwe mu mashami azaba akomeye mu Gihugu. Noneho serivisi ni zo twifuza ko bazongera. Mwabonye ko umujyi uri kugenda ukura, bisaba ko hajyamo n’amafaranga ya banki. Kandi iyi ni yo banki iyoboye izindi mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru muri banki ya Kigali ushinzwe ibikorwa, Desire Rumanyika avuga ko imiterere y’iri shami riri mu mujyi wa Nyamata rije kunoza imikorere y’iyi banki.

Ati “Ni gahunda n’ubundi dufite yo kongera ibyuma mwabonye hano bitanga amafaranga. Ubushize twashyizeho bibiri, birakora neza, ni bishya, ariko kubera ko babisabye, turashaka kongeraho ibindi byuma.”

Akomeza avuga koi bi byuma bitazaburamo amafaranga. Ati “Ikijyanye n’amafaranga cyo nta kibazo kirimo, kubera ko iyo amafaranga agabanutsemo twongeramo, ariko icyo dushaka kurushaho, ni uko abantu bajya ku ikoranabuhanga, nk’uko Leta ibishaka, bagakoresha telefoni n’ubundi buryo bubafasha kwishyurana bataje hano kuri banki, ibyo rero birahari.

Hari ibyo twita Mobile Banking, internet banking ku bantu bafite telephone zigezweho n’izisanzwe. Ni byo rero dushishikariza abakiriya bacu. Ku buryo iri shami twatashye rizasigara ryakira abantu bacye baje gusaba ibisobanuro, baje mu nama; ariko ibijyanye na banki bigakorerwa kuri telephone n’ikoranabuhanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi avuga ko iki gikorwa remezo cya Banki ya Kigali, ari umusanzu mu iterambere ry’umujyi wa Nyamata.

Ati “Aho banki nk’iyi yageze usibye ibi tubona, hari n’ibindi biba bigomba guhinduka mu nkengero zayo cyangwa aho ikorera. Hari ibyo tuzakomeza kuganiraho bijyanye n’icyerekezo iyi banki ishaka, ariko n’abaturage bacu bakagira icyo bungukira kuba iyi banki ikorera muri aka Barere.”

Yakomeje agira ati “Turibwira ko kuba twatashye iyi banki uyu munsi; ku bunani u Bugesera buzaba bwaka bwose buzaba busa neza kubera ko na Banki ya Kigali isa neza.  Ntabwo bikwiye ko muri iyo minsi twaba tutarimbye kandi dufite abantu benshi barimbye bawurimo.”

Iri shami rishya rya Nyamata rije ryiyongera ku yandi 68 ya Banki ya Kigali ari mu Gihugu hose, aho iyi Banki ikomeje kwegereza ibikorwa abaturage.

Iri shami ryafunguwe ku mugaragaro
Byari ibyishimo

Kwakira abakiliya bizajya biba ari nko kwisanga
Hari icyumba cyagenewe ababyeyi
Kirimo ibikoresho byose

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru