IFOTO: Umunyarwenya uri mu bagezweho mu Rwanda yagaragaye mu modoka y’akataraboneka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke usanzwe ari mu bakinnyi ba film bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze ifoto ari mu modoka y’umuturika.

Byavuzwe ukuri ko nta mwuga udakiza iyo wakoranywe ubwitange n’urukundo ndetse n’intego, aho ubu mu ruganda rwo guhanga udushya mu Rwanda nka film, umuziki, urwenya ndetse n’indi yo mu buhanzi, ikomeje guteza imbere ababikora.

Izindi Nkuru

Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke, azwi cyane mu gukina film, aho yamamaye mu yitwa Seburikoko, ari na yo akinamo yitwa iri zina rya Kibonke ryaje kumuhama.

Ubu kandi asigaye anagaragara muri film y’uruhererekane iri no mu mishinga ye, yitwa Umuturanyi, inakunzwe muri iki gihe.

Uyu mugabo unagaragara muri film zikoze nk’urwenya, ni umwe mu bahiriwe n’uruganda rwa sinema ndetse n’urwenya, kuko akuramo agatubutse.

Mugisha cyangwa Kibonge yagaragaye mu modoma nziza yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4, dore ko amaze n’igihe kinini yitwara mu modoka ye.

Ni ifoto yashyize hanze ubwe ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije ubwo yamamazaga ibikorwa by’imwe muri kompanyi asanzwe akorana na yo.

Kibonge mu modoka nziza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru