Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ukuriye Dipolomasi y’u Burusiya yahishuye amakuru mashya ku mushinga uremereye uzakorerwa i Burundi

radiotv10by radiotv10
31/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umuyobozi ukomeye mu Burusiya yakiranywe icyubahiro cyinshi i Burundi (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Burusiya yemeje ko ibiganiro bitegura umushinga ifitanye n’iy’u Burundi wo gutunganya ingufu za Nikereyeri, biri ku musozo. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Lavrov, wagendereye iki Gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda.

Lavrov yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, i Bujumbura, nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Igihugu cy’u Burusiya Tass.

Lavrov yagize ati “Amasezerano yo gushyiraho ingufu za nikereyeri yamaze gushyirwaho umukono hagati ya Rosatom [ikigo gishinzwe ingufu mu Burusiya] n’abafatanyabikorwa bacyo bo mu Burundi.”

Uyu muyobozi wa Dipolomasi y’u Burusiya, yavuze ko impande zombi zemeranyije kuzakoresha izo ngufu za Nikereyeri mu bikorwa by’amahoro.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, nibwo Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ingufu za Nikereyeri, aho u Burusiya bwemeye gufasha u Burundi gushinga inganda zitunganya ingufu za Nikereyeri.

Mbere yuko yerekeza muri Mozambique, Lavrov yabanje no kubonana na Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, banagirana ibiganiro byagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi.

Icyakora Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yongeye gushimangira ko u Burundi butazagira uruhande mu ntambara yo mu Burusiya na Ukraine.

Uru ruzinduko rwa Lavrov mu Burundi, rubaye nyuma y’urwo aherutse kugirira muri Kenya, bikaba biteganyijwe azahita yerecyeza no muri Afurika y’Epfo nyuma yo kuva muri Mozambique.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 10 =

Previous Post

Ibyakozwe n’Umuhanzikazi w’ikirangirire n’imfura ye mu gitaramo bikomeje kurikoroza

Next Post

Perezida Ruto yagaragaje ingingo ibonwa ukundi n’inzego z’ubukungu mu Rwanda ku bijyanye n’Idolari

Related Posts

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC...

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Ikibuga cy’Indege cya Bruxelles cyari cyahagaritse ibikorwa kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse, cyasubukuye...

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

by radiotv10
05/11/2025
0

The Banyamulenge people, together with other ethnic groups including the Babembe, Bapfuru, Bashi, and others living in Minembwe in the...

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

by radiotv10
05/11/2025
0

Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin; yizeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi. Kuri...

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

IZIHERUKA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura
AMAHANGA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

by radiotv10
05/11/2025
0

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

05/11/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ruto yagaragaje ingingo ibonwa ukundi n’inzego z’ubukungu mu Rwanda ku bijyanye n’Idolari

Perezida Ruto yagaragaje ingingo ibonwa ukundi n’inzego z’ubukungu mu Rwanda ku bijyanye n’Idolari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.