Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uregwa kwica umugore we yavugiye mu ruhame icyo yamuhoye cyatunguye benshi

radiotv10by radiotv10
06/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Uregwa kwica umugore we yavugiye mu ruhame icyo yamuhoye cyatunguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo uri kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, ukurikiranyweho kwica umugore we wari utwite, ubwo yaburanishwaga mu ruhame, yiyemereye ko yakoze iki cyaha kuko umugore we yahoraga amwaka amafaranga yo guhahisha.

Uyu mugabo witwa Rusumbabahizi Ezechias, akekwaho kwica umugore we tariki 23 Werurwe 2023 ubwo bagiranaga amakimbirane, aho akekwaho kumwica amunigishihe inzitiramibu.

Mu rubanza rwabereye mu ruhame kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena ahabereye icyaha gikekwa kuri uyu mugabo, yemereye Urukiko ko yishe umugore we.

Agaruka ku mikorere y’iki cyaha, Rusumbabahizi yavuze ko kuri iriya tariki ya 23 Werurwe yahaye umugore we nyakwigendera Nyiramporayonzi Domitille, ibihumbi bitandatu yo guhahisha, ariko ntanyurwe.

Ubwo umugore we atanyurwaga ngo yahise amukingirana mu nzu, ajya gutabaza abaturanyi, baje bakamukingurira.

Yagize ati “Baraje barankingurira nongera kumuha ibihumbi bitandatu (6000 Frw) kugira ngo ahahe byinshi birimo n’inyama.”

Rusumbabahizi yavuze ko icyo gihe yahise ajya mu kazi, ariko aho atahiye asanga umugore we atatetse nubwo yari yamusigiye amafaraganga yo guhaha, ari na bwo yamunigishaga inzitiramibu, agahita yishyikiriza inzego z’ubutabera.

Yemereye Urukiko ko yishe umugore we, icyakora ko abisabira imbabazi, akarusaba guca inkoni izamba.

Urukiko rwabajije uregwa impamvu yishe umugore we, avuga ko yahoraga amwaka amafaranga menshi yo guhahira urugo.

Ubushinjacyaha bwasobanuye imikorere y’iki cyaha, bwavuze ko izi mbabazi zasabwe n’uregwa ari urwiyerurutso kuko yishe nyakwigendera yabigambiriye, ndese ko yari amaze no kumukoresha imibonano mpuzabitsina, kuko basanze yambaye ubusa.

Ubushinjacyaha kandi bwagarutse ku buhamya bw’abatangabuhamya, bwasabye Urukiko kuzahamya icyaha uregwa, rukamukatira gufungwa burundu.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwahise rupfundikira uru rubanza, rwanzura ko ruzarusoma mu cyumweru gitaha tariki 09 Kamena 2023.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Joe says:
    3 years ago

    Jk

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − four =

Previous Post

Mu mafoto: Icyahise gikurikira impinduka zikomeye mu buyobozi bwo hejuru muri RDF

Next Post

Rayon ikibyina intsinzi yakoze igikorwa itanze andi makipe mu Rwanda

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

by radiotv10
10/12/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, has said that it is time for the Democratic Republic of Congo (DRC) to stop...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon ikibyina intsinzi yakoze igikorwa itanze andi makipe mu Rwanda

Rayon ikibyina intsinzi yakoze igikorwa itanze andi makipe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.