• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon ikibyina intsinzi yakoze igikorwa itanze andi makipe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon ikibyina intsinzi yakoze igikorwa itanze andi makipe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cy’Amahoro yabonye inyotewe, yasinyishije myugariro Bugingo Hakim imukuye muri Gasogi United.

Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso wamaze gusinya imyaka ibiri muri Rayon Sports, yari amaze imyaka 3 akina muri Gasogi United, akaba yarahageze avuye muri Rwamagana City yari iri mu cyiciro cya 2.

Bugingo Hakim, aje muri Rayon Sports guhanganira umwanya na Ishimwe Ganijuru Elie wari usanzwe akina kuri uyu mwanya, cyane ko bivugwa ko Muvandimwe Jean Marie Vianney wari umusimbura we atazongererwa amasezerano kuko ayo yari afite yarangiye.

Nubwo asinye muri Rayon Sports ariko, amakuru avuga amasezerano yari afite muri Gasogi azarangira ku itariki ya 01 Nzeri habura iminsi ibiri gusa ngo Shampiyona y’umwaka utaha wa 2023-2024 itangire.

Uyu ni we Mukinnyi ubimburiye abandi kwinjira muri Rayon Sports cyane ko iyi kipe bivugwa ko iri mu biganiro n’abandi bakinnyi barimo Ntwali Fiacre wari Umunyezamu wa AS Kigali ndetse n’abandi.

Bugingo Hakim nubwo ari Umukinnyi ukina yugarira, amenyereweho kugira uruhare runini mu gufasha ikipe gusatira ndetse akaba azwiho gutera neza imipira y’imiterekano.

Rayon Sports ibaye imwe mu makipe ya mbere agiye ku isoko hakiri kare cyane ko yo igomba guhagararira Igihugu mu mikino ya CAF Confderation Cup nk’ikipe iheruka kwegukana igikombe cy’amahoro.

Bugingo Hakim waguzwe na Rayon

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Uregwa kwica umugore we yavugiye mu ruhame icyo yamuhoye cyatunguye benshi

Next Post

AMAKURU MASHYA: Perezida yirukanye abasirikare bakomeye barimo babiri bo ku rwego rw’Abajenerali

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
AMAKURU MASHYA: Perezida yirukanye abasirikare bakomeye barimo babiri bo ku rwego rw’Abajenerali

AMAKURU MASHYA: Perezida yirukanye abasirikare bakomeye barimo babiri bo ku rwego rw’Abajenerali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.