Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragarije Isi umuzigo uremereye ku Bihugu bikennye n’uburyo byawitura

radiotv10by radiotv10
08/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
U Rwanda rwagaragarije Isi umuzigo uremereye ku Bihugu bikennye n’uburyo byawitura
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye gushyiraho uburyo bufasha Ibihugu bikennye kudakomeza kubohwa n’amadeni, kuko hari bimwe bibura ubwishyu, bigatanga ayo byagombaga guhemba abakozi.

Imyaka itatu ishize, COVID-19 yasize Ibihugu bikennye mu madeni akomeye. Ingengo y’imari yagomba kujya mu bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho y’abanyagihugu, yashyizwe mu kwita ku mibereho y’abaturage bagizweho ingaruka n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo zirimo kuguma mu rugo.

Ibi byatumye Ibihugu byugarizwa n’amadeni menshi kandi bigomba kwishyura mu bihe byegeranye.

Iyi ngingo yagarutsweho na Ambasaderi Claver Gatete, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye; wagaragaje ko ibihugu bikennye bikomeje kuremererwa n’ayo madeni.

Yagize ati “Ibihugu byasigaranye amahitamo yo gufata inguzanyo z’ubucuruzi, bisiga ingaruka zikomeye. Ugomba gufata amafaranga wagombaga kwishyura abakozi cyangwa ukagabanya amafaranga yari yagenewe ibikorwa by’iterambere rirambye, akenshi iyo umaze kwishyura ayo madeni, bigabanya ubwizigamire bw’amafaranga ya banki nkuru y’Igihugu.”

Yakomeje avuga ko ibi biri mu byatumye ibiciro ku masoko bitumbagira, bikarushaho kongerera ibibazo mu bukungu bw’ibyo Bihugu.

Ati “Kugira ngo twirinde ko Ibihugu byazongera kuremererwa n’amadeni, banki mpuzamahanga z’iterambere zigomba gushaka amafaranga yo gufasha Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, nibitagenda bityo, tuzakomeza kuzenguruka mu ruziga rw’amadeni.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres, yavuze ko hari ibyigeze gufatwa nk’igisubizo, ariko ko bitatanze umusaruro, gusa yiyemeza kubikoraho ubuvugizi.

Yagize ati “Ikibazo cyo gushyiraho uburyo bwo guhangana n’amadeni; mu myaka ibiri ishize byageragejwe mu Bihugu bine. Hari icyo byahinduye muri Tchad na Ghana, ariko muri Ethiopia na Zambia ntacyo byatanze. Ibyo bivuze ko ubu buryo nta musaruro bwatanze.”

Icyakora u Rwanda rwo rukunze kuvuga ko rutugarijwe n’amadeni, ndetse rukaba rutari mu Bihugu byigeze bisaba amahanga kurworohereza. Iki gihugu kandi giherutse no kwishyura ideni rya miliyoni 400 USD.

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu nama yiga ku bukungu muri Qatar; yavuze ko u Rwanda rushobora gufata andi amafaranga yo gushyigikira iminshinga y’iterambere.

Yagize ati “Igihe cyose bizaba ngombwa tuzasubirayo, bizaterwa n’ikibazo dushaka gukemura. Ntitugomba gushaka amafaranga yo gushyira mu byo twakoze, ahubwo tuzajyayo kubera ibindi bikorwa kubera ko dutera imbere.”

Abakuriye ubukungu bw’Ibihugu bavuga ko ubufasha bwo kubuzahura bujya mu Bihugu bikize, nyamara ibiri mu nzira y’amajyambere bikazahazwa n’ubukene.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + twelve =

Previous Post

Hamenyekanye icyemezo ntakuka ku kuba Kabuga atazongera kuburana

Next Post

Rubavu: Abagabo baratinyutse bavuga ibyo bakorerwa n’abagore mu ruhame bikabasigira ipfunwe

Related Posts

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

Cost of Gorilla Trekking Reduced

Cost of Gorilla Trekking Reduced

by radiotv10
06/01/2026
0

The Rwanda Development Board (RDB) has announced a reduction in gorilla trekking permit fees for the entire year of 2026,...

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

by radiotv10
06/01/2026
0

The festive season is often filled with joy, gifts, travel, and celebrations, but it can also leave many people feeling...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
06/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

IZIHERUKA

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa
IMYIDAGADURO

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

06/01/2026
Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

06/01/2026
Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Abagabo baratinyutse bavuga ibyo bakorerwa n’abagore mu ruhame bikabasigira ipfunwe

Rubavu: Abagabo baratinyutse bavuga ibyo bakorerwa n’abagore mu ruhame bikabasigira ipfunwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.