Wednesday, October 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda&DRC: Uko ubucuruzi buhagaze nyuma y’ingaruka za COVID-19 zikubiseho ibibazo by’umubano

radiotv10by radiotv10
08/06/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Rwanda&DRC: Uko ubucuruzi buhagaze nyuma y’ingaruka za COVID-19 zikubiseho ibibazo by’umubano
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abacuruzi bambuka umupaka uzwi nka ‘Petite Barrière’ uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagabanutseho hejuru ya 50%, kubera ingaruka zasizwe n’icyorezo cya COVID-19, zikubiseho ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga, ibyiciro byose bishingiyeho ubukungu bw’Igihugu, byabaye nk’ibihagara hakora icyiciro kimwe gusa, ari cyo cya Serivisi.

Aho iki cyorezo gitangiye kugenza macye ndetse Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rigatangaza ko COVID-19 itakiri icyorezo gihangayikishije, Abanyarwanda bari bafite inyota yo gukora nkuko byahoze mbere y’umwaka wa 2020, basanze zarahinduye imirishyo, ndetse ubucuruzi bwambukiranya imipaka burangirika.

Uku niko byagenze ku Banyarwanda bakoraga ubucuruzi bwambuka umupaka wa Petite Barriere uherereye mu Karere ka Rubavu, uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imipaka mu Rwanda, kivuga ko mbere ya COVID-19, kuri uyu mupaka wa Petite Barriere hambukaga nibura abantu ibihumbi 55 ku munsi.

Kanyamahoro Fidel, ushinzwe imipaka icumi ihuza u Rwanda n’ibindi Bihugu, yagize ati “Abantu bambukaga buri munsi wasangaga ari abacuruzi bakorera ubucuruzi bwabo umunsi ku wundi mu Gihugu cya Congo, kimwe n’uko abaturage ba Congo bacururiza mu Rwanda kandi bataha.”

Nyamara COVID-19 ikimara kuza imipaka igafungwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, abakoreshaga uyu mupaka bavuga ko naho wongeye gufungurirwa, urujya n’uruza ku Banyarwanda rwacitse intege bitewe n’amananiza arimo kuzamura ibiciro by’impapuro bambukiraho.

 

Abambuka baragabanutse

Kugeza ubu, nibura abantu bari hagati y’ibihumbi 13 n’ibihumbi 15 ni bo bambuka baciye kuri uyu mupaka wa Petite Barriere ku munsi, umubare muto cyane ugereranyije n’abantu ibihumbi bisaga 55 bambukaga.

Hari umuntu utashimye ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru, wabwiye RADIOTV10 ko mbere habagwaga nibura inka 13 ku munsi, ariko uyu munsi habagwa inka eshatu gusa, bitewe n’uko amabagiro yo mu Karere ka Rubavu hafi ya yose atagikora.

 

Umuzi wabyo

Kanyamahoro Fidel avuga ko abambuka bagabanutse cyane bitewe n’ibibazo byaturutse ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, biza guhumira ku mirari hikubisemo n’ibibazo by’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Hakurya baje gufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi bitewe n’inyungu zabo, bituma umubare munini w’abacuruzi b’Abanyarwanda batambuka ngo bajyeyo, ahubwo bohereza ibicuruzwa bakishyuza nyuma.”

Avuga ko abaturage ba Congo bahagaritse ibikorwa byabo byo kuza kurangura mu Rwanda, ahubwo bahitamo kujya bajya kubifata mu isoko rimwe rya Kahembe ryoherezwamo ibicuruzwa n’Abanyarwanda, dore ko ari na ryo rimwe rukumbi ryemerewe gucururizwamo n’Abanyarwanda muri Congo.

Cyakora hari icyizere ko bizakemuka, kuko mbere y’uko umubano w’Ibihugu byombi ucumbagira muri 2021, ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) hakozwe ubuvugizi ngo ibibazo hagati y’ibihugu byombi bikemuke, binyuze mu mategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Icyo gihe, Ibihugu byombi byemeranyijwe ko Jeto (udupapuro tw’inzira) igabanyirizwa ibiciro, ibyari imbogamizi ku Banyarwanda bakoraga ubucuruzi bwambuka umupaka muto wa Petite Barriere kandi ikajya ikoreshwa ku baturiye umupaka aho gukoresha urupapuro rw’inzira rwa Laissez-passer cyangwa se na permit de sejour.

 

Inzego z’u Rwanda zivuga iki?

Nubwo COVID-19 itakiri ikibazo gihangayikishije, ariko ingaruka zayo ziracyahari kuko bigaragara ko yahinduye byinshi ku bikorwa by’ubucuruzi byanyuranyuranagamo kuri uyu mupaka, hakiyongeraho ibibazo by’umutekano.

Kuri iyi ngingo, Guverinoma y’u Rwanda iherutse kuburira Abanyarwanda kwitondera kwambuka bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye, mu gihe Ibihugu byombi bitarumvikana.

Muri Gicurasiumwaka ushize wa 2022, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye Abanyarwanda ko badakwiye kwiyahura ngo bambuke bajya muri Congo, mu gihe ibibazo bihari bitarashakirwa umuti.

Icyo gihe yagize ati “Congo ikomeje ibikorwa by’urugomo bigamije guharabika no gushotora u Rwanda. Bityo rero turagira inama abanyarwanda yo kutiyahura ngo bambuke umupaka, kuko kugeza ubu hari abanyarwanda barimo bahura n’ibibazo abandi bagafungirwa muri Congo, bazira kuba ari abanyarwanda.”

Uru ruhurirane rw’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’ibibazo by’umutekano, biracyari intandaro y’ingaruka abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagihura nabyo, nubwo Guverinoma y’u Rwanda itanga ihumure ko harimo hakorwa inzira y’ibiganiro bigamije gishyiraho amategeko agenga ubucuruzi, mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − sixteen =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yahaye umwanya undi musirikare muri RDF

Next Post

Igisobanuro gitunguranye cy’Umuyobozi w’Ibitaro byagaragayemo umwanda udasanzwe mu bwiherero

Related Posts

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

by radiotv10
15/10/2025
0

Umunyarwanda Musangabatware Clement unahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuyobora Ibiro by’iyi Nteko...

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatanye abantu babiri umufuka urimo urumogi rupima ibilo 28, bafatiwe mu Murenge...

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

by radiotv10
15/10/2025
0

Abantu 11 bakurikiranyweho gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baburanye ku...

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

by radiotv10
15/10/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 31 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubu rukaba...

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

by radiotv10
15/10/2025
0

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bamusanze mu bwiherero yapfuye, bikekwa...

IZIHERUKA

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba
MU RWANDA

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

by radiotv10
15/10/2025
0

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

15/10/2025
Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

15/10/2025
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

15/10/2025
Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

15/10/2025
Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

15/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisobanuro gitunguranye cy’Umuyobozi w’Ibitaro byagaragayemo umwanda udasanzwe mu bwiherero

Igisobanuro gitunguranye cy'Umuyobozi w’Ibitaro byagaragayemo umwanda udasanzwe mu bwiherero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.