Umugabo umwe muri 30 baherutse gutabwa muri yombi na Polisi ya Kenya bakurikiranyweho gushuka abayoboke b’itorero ryabo ngo bajye kwiyicishiriza inzara ku musozi kugira ngo bajye mu ijuru byoroshye, yapfuye na we azize kwiyicisha inzara muri Kasho.
Polisi yavuze ko uyu mugabo witwa Joseph Juma Buyuka, we na bagenzi guhera mu ntangiriro z’uku kwezi batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara, ngo bagaragaza ko batsihimiye ifungwa ryabo.
Ku mugoroba nibwo ngo yasanzwe muri Kasho yanegekaye, ajyanywe kwa muganga ahita ashiramo umwuka, abaganga bakavuga ko yazize ibibazo byaturutse kuri uku kwiyicisha inzara yari agiye kumaramo ukwezi.
Kugeza ubu Polisi ya Kenya ivuga ko imze kubona abasaga 330 bitabye Imana baguye mu ishyamba ryo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki Gihugu, aho bari bagiye kumara imisni 40 basenga batarya batanywa, nyuma yo kubigirwamo inama n’aba bashumba bo mu itorero ryabo kugira ngo bahure na Yesu byoroshye. Naho abandi 600 baburiwe irengero.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10