Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

radiotv10by radiotv10
26/06/2023
in AMAHANGA, UDUSHYA
0
Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we
Share on FacebookShare on Twitter

Umuherwe uri mu ba mbere ku Isi, Elon Musk akaba na nyiri urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yavuze ko akomeje imyitozo izamufasha kwitwara neza mu mukino wo kugundagurana na mugenzi we Mark Zuckerberg, bakumvana imitsi.

Uyu mukino wo gukirana, uherutse gutangazwa n’aba bagabo bombi bayobora kompanyi z’imbuga nkoranyambaga zikomeye ku Isi, dore ko Mark Zuckerberg na we ayobora kompanyi ya Meta ikomatanyirijemo Instagram na Facebook.

Ni urugamba rwashowe na Elon Musk ukunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo kuri Twitter, akanashyiraho ubutumwa bw’urwenya, aho aherutse kuvuga ko yiteguye gukirana na Zuckerberg mu mukino njyarugamba.

Zuckerberg na we utaratinze mu makoni, yahise abaza mugenzi we aho aherereye ngo aze bumvane imitsi, undi akamubwira ko ari ahitwa Vegas Octagon, hasanzwe habera imikino y’iteramakofe.

Nyuma y’iminsi micye, habayeho izi mpaka z’aba bagabo zasusurukije abakoresha imbuga nkoranyambaga, kubera uburyo basubizanyaga, Elon Musk yagaragaje ko ari mu myitozo y’uru rugamba.

Akoresheje ubutumwa buherekejwe n’ifoto imugaragaza yambaye ikabutura, Elon Musk yagize ati “Uyu ni umunsi wa gatatu w’imyitozo yo kuzarwana na Zuck.”

Musk yavuze ko iyi foto yafashwe ubwo yari agiye gufata amandazi abanza kurya mbere yo gukora iyi myitozo yo kuzumvana imitsi na Zuckerberg, akavuga ko mu buzima busanzwe, yikundira ibyo biribwa bijya kumera nk’amandazi.

Elon Musk ubu ngo ari mu myitozo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 18 =

Previous Post

Hari inkuru nziza ku banyamigabane ba MTN yinjiye abarirwa muri Miliyari magana muri 2022

Next Post

Ibya Tshisekedi na Kiliziya Gatulika byageze ku rundi rwego nyuma yo kunenga imiyoborere ye

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibya Tshisekedi na Kiliziya Gatulika byageze ku rundi rwego nyuma yo kunenga imiyoborere ye

Ibya Tshisekedi na Kiliziya Gatulika byageze ku rundi rwego nyuma yo kunenga imiyoborere ye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.