Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwanda waburanishirizwaga mu Bufaransa yakatiwe igifungo kiruta ibindi yari yasabiwe

radiotv10by radiotv10
29/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umunyarwanda waburanishirizwaga mu Bufaransa yakatiwe igifungo kiruta ibindi yari yasabiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Philippe Hategekimana waburanishwaga n’Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda, yabihamijwe, akatirwa gufungwa burundu nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, nyuma y’umunsi umwe abisabiwe n’Ubushinjacyaha baburanaga muri uru rubanza.

Ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Hategekimana yari Umujandarume muri Nyanza, akaba yaregwaga kugira uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice binyuranye muri aka gace, barimo n’abishwe ku mabwiriza yatangaga, n’abo yiyiciye we ubwe.

By’umwihariko azwi mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice birimo Nyamiyaga, Nyamure ndetse no gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi bari muri ISAR-Songa.

Abatanze ubuhamya muri uru rubanza rwatangiye muri Gicurasi uyu mwaka, bagaragaje uburyo yitabiriye inama zacurirwagamo imigambi yo kwica Abatutsi, ndetse na we ubwe akaba yarajyaga kuri bariyeri ziciweho benshi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, bwari bwasabiye Hategekimana, gufungwa burundu, kubera uburemere bw’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoze, ndetse n’ingaruka byagize ku muryango mugari.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena, uru Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, rwahamije Hategekimana ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rwemeza igihano cyo gufungwa burundu nk’uko cyasabwe n’Ubushinjacyaha.

Me Richard Gisagara wari mu Banyamatageko bari muri uru rubanza ku ruhande rurega, agaruka ku mpamvu zatumye Hategekimana akatirwa iki gifungo, yagize ati “ni uko atigeze ashaka kwicuza, ahubwo yari ameze nk’aho bitamureba.”

Hategekimana Pholippe uzwi no ku izina rya Biguma, uretse kuba yarayoboye ibikorwa bya Jenoside mu bice binyuranye muri Nyanza, anashinjwa kuba hari Abatutsi yishe we ubwe barimo Nyagasaza Narcisse wari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komine Ntyazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

SierraLeone: Perezida yimye amatwi abarwanya intsinzi ye ahita akora igikorwa kiyishimangira

Next Post

Ubugambanyi budasanzwe bw’abakekwaho kwica umusaza bakanamushinyagurira barimo n’umugore bakundanaga

Related Posts

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Ubugambanyi budasanzwe bw’abakekwaho kwica umusaza bakanamushinyagurira barimo n’umugore bakundanaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.