Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bitunguranye havutse ibishya mu rubanza rwa Prince Kid byatumye rusubira irudubi

radiotv10by radiotv10
30/06/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Prince Kid yahishuye icyo avuga ko cyari kigambiriwe ajyanwa mu nkiko ko hari n’ubiri inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe byari biteganyijwe ko Urukiko Rukuru rusoma icyemezo ku bujurire mu rubanza reregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, byasubitswe, ahubwo rwanzura ko hazaburanwa ku kimenyetso gishya cyatanzwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, Urukiko Rukuru rwagombaga gusoma icyemezo ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Prince Kid.

Icyemezo cy’ubujurire cyagombaga gusomwa none ku wa Gatanu, cyari gitegerejwe na benshi barimo itangazamakuru ryakunze gukurikirana uru rubanza, ryari ryanagiye gutara inkuru ku cyicaro cy’Urukiko.

Urukiko Rukuru rwaburanishije urubanza rw’ubujurire, rwatangaje ko hari ikimeyetso gishya cyashyizwe muri sisiteme inyuzwamo ibiburanwa byose, cyagezemo tariki 23 z’uku kwezi kwa Kamena.

Iki kimenyetso cy’amajwi bivugwa ko ari ay’uregwa, afatwa nk’ikimenyetso kiri kwifashishwa n’Ubushinjacyaha, kigomba kuzaburanwaho n’impande zombi, nk’uko byanzuwe n’Urukiko Rukuru.

Urukiko Rukuru rwahise rusubika isomwa ry’uru rubanza, rutegeka ko hazabaho kuburana kuri iki kimenyetso mu kwezi gutaha, tairki 14 Nyakanga 2023.

Bigaragara ko uruhande rw’Uregwa rwari rufite aya makuru, kuko yaba Prince Kid ndetse n’abamwuganira, batigeze bagaragara ku cyicaro cy’Urukiko rwagombaga gusoma iki cyemezo.

Itegeko rigena imitangire y’ibimenyetso, riteganya ko igihe cyose urubanza rutarasomwa, hakaboneka ibimenyetso bishya, bitangwa, bikaburanwaho kugira ngo bigenderweho n’Urukiko mu gufata icyemezo.

Uruko Rukuru ruvuga ko ibyo bimenyetso bishya by’amajwi byatanzwe n’Ubushinjacyaha, bitigeze biburanwaho, bityo ko bigomba kuburanishwaho, impande zombi zikabivugaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − six =

Previous Post

Hagaragajwe imibare y’izamuka ry’abanywa agasembuye mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana mu businzi

Next Post

Bamwe buriye indege abandi bajya gusura imiryango mu cyaro- Ibyo abakinnyi b’i Rwanda bahugiyemo

Related Posts

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

by radiotv10
16/09/2025
0

For many years, cash was the main way people in Rwanda paid for goods and services. From small shops in...

IZIHERUKA

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bamwe buriye indege abandi bajya gusura imiryango mu cyaro- Ibyo abakinnyi b’i Rwanda bahugiyemo

Bamwe buriye indege abandi bajya gusura imiryango mu cyaro- Ibyo abakinnyi b’i Rwanda bahugiyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.