Bitunguranye havutse ibishya mu rubanza rwa Prince Kid byatumye rusubira irudubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe byari biteganyijwe ko Urukiko Rukuru rusoma icyemezo ku bujurire mu rubanza reregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, byasubitswe, ahubwo rwanzura ko hazaburanwa ku kimenyetso gishya cyatanzwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, Urukiko Rukuru rwagombaga gusoma icyemezo ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Prince Kid.

Izindi Nkuru

Icyemezo cy’ubujurire cyagombaga gusomwa none ku wa Gatanu, cyari gitegerejwe na benshi barimo itangazamakuru ryakunze gukurikirana uru rubanza, ryari ryanagiye gutara inkuru ku cyicaro cy’Urukiko.

Urukiko Rukuru rwaburanishije urubanza rw’ubujurire, rwatangaje ko hari ikimeyetso gishya cyashyizwe muri sisiteme inyuzwamo ibiburanwa byose, cyagezemo tariki 23 z’uku kwezi kwa Kamena.

Iki kimenyetso cy’amajwi bivugwa ko ari ay’uregwa, afatwa nk’ikimenyetso kiri kwifashishwa n’Ubushinjacyaha, kigomba kuzaburanwaho n’impande zombi, nk’uko byanzuwe n’Urukiko Rukuru.

Urukiko Rukuru rwahise rusubika isomwa ry’uru rubanza, rutegeka ko hazabaho kuburana kuri iki kimenyetso mu kwezi gutaha, tairki 14 Nyakanga 2023.

Bigaragara ko uruhande rw’Uregwa rwari rufite aya makuru, kuko yaba Prince Kid ndetse n’abamwuganira, batigeze bagaragara ku cyicaro cy’Urukiko rwagombaga gusoma iki cyemezo.

Itegeko rigena imitangire y’ibimenyetso, riteganya ko igihe cyose urubanza rutarasomwa, hakaboneka ibimenyetso bishya, bitangwa, bikaburanwaho kugira ngo bigenderweho n’Urukiko mu gufata icyemezo.

Uruko Rukuru ruvuga ko ibyo bimenyetso bishya by’amajwi byatanzwe n’Ubushinjacyaha, bitigeze biburanwaho, bityo ko bigomba kuburanishwaho, impande zombi zikabivugaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru