Intumwa zari zihagarariye u Burundi mu biganiro by’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Burenganzira bwa muntu byaberaga i Geneve mu Busuwisi, bikuyemo bitarangiye; nyuma yo kubonamo abaciriwe imanza n’ubutabera bw’u Burundi, biyita ko baharanira uburenganzira bwa muntu.
Itangazo ryashyizwe hanze na Guvernoma y’u Burundi, rivuga ko Leta y’iki Gihugu yavuye mu bikorwa by’iyo nama, kuko idashobora gukomeza kwihanganira kubona abantu biyita abaharanira uburenganzira bwa muntu bakorera hanze y’Igihugu, bayirimo kandi ari abagizi ba nabi baciriwe imanza n’inkiko z’i Burundi, ndetse bagahamwa n’ibyaha.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa muntu, na ko kashyize hanze itangazo, kavuga ko kababajwe no kuba u Burundi bwikuye muri iyi nama.
Iyi komite y’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko nubwo ibi biganiro bitagenze uko byari byateguwe, ariko byakomeje hatarimo intumwa z’u Burundi.
Ni ibiganiro byagombaga kuba ejo hashize tariki 03 n’uyu munsi tariki 04 Nyakanga 2023, aho u Burundi bwagombaga kuganira n’iyi komite kuri raporo ya gatatu ngarukagiye ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu mu Burundi.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10