Igipolisi cya Kenya kiraye mu bigaragambya bamagana izamuka ry’imisoro y’ibikomoka kuri peteroli, kibamishamo ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatanya, bahita bakwira imishwaro.
Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse n’abamushyigikiye, kuva kuri uyu wa Gatanu, bari mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Nairobi, mu myigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya Guverinoma cyo gukuba kabiri imisoro y’ibikomoka kuri petereoli.
Perezida William Ruto aherutse kwemeza itegeko rigena ko umsuoro kuri ibi bicuruzwa kwikuba kabiri, ukava ku 8% wariho, ukagera kuri 16%.
Odinga yavuze ko agiye gushoza imyigaragambyo ibyamagana kugeza bihindutse, kuko iki cyemezo kirindimura rubanda rugufi badafite amikoro.
Barasaba ko ahuwbo ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze bigabanuka, kugira ngo abatishoboye nabo babashe kwisanga ku isoko.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10