Ikipe y’i Burayi ikunzwe mu Rwanda ishobora kwinjiza Umunyafurika igasohora Umunyaburayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Manchester United, iri mu makipe y’i Burayi afite abakunzi benshi mu Rwanda, ikomeje kwifuza umuzamu wa mbere wa Inter Milan, Umunya-Cameroon, Andre Onana, ushobora kuzinjira hagasohoka Umunya-Espagne, David de Gea.

Umutoza wa Manchester United yakunze kugaragaza ko David de Gea adafite byose yifuza, cyane ko atazi gukinisha amagaru ari byo byanatumye yifuza umuzamu yigeze gutoza muri Ajax, ari we Onana.

Izindi Nkuru

Uyu David de Gea ushobora kudakomezanya na Man United, yayigezemo muri 2011 avuye muri Atlético Madrid, ubu akaba yaramazemo imyaka 12.

Onana wifuzwa na Manchester United, ni umusore wimyaka 27, yatangiriye gukina umupira w’amaguru mu ikipe nto ya Samuel Eto’o muri Cameroon.

Onana usanzwe ari n’umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ya Cameroon, yageze muri Inter Milan avuye muri Ajax, akaba yari amaze gukinamo imyaka ibiri y’imikino.

Yafashije Inter Milan gutwara ibikombe bibiri, birimo COPA italia, Supercoppa Italiana ndetse yanajyeranye na yo ku mukino wa nyuma wa Champions League yegukanywe na Manchester City yo mu Bwongereza.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru