Ibihumbi by’abaturage bateraniye mu murwa mukuru wa Centrafrique i Bangui, mu gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwamamaza amatora ya kamarampaka y’Itegeko Nshinga rivuguruye rizemerera Perezida uriho kwiyamamaza muri manda ya gatatu.
Aya matora ateganyijwe ku itariki 30 z’uku kwezi kwa Nyakanga, azemerezwamo ingingo yo kuvugurura zimwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.
Perezida Touadera yasabye abaturage ba Repubulika ya Santarafurika ko bakwiye gushishoza kuri iyi ngingo cyane cyane urubyiruko, kuko ari yo igena ahazaza h’Igihugu.
Ati “Uyu munsi ndashaka gusaba abasore n’abakobwa n’Igihugu. Aya matora ya kamarampaka, ni yo abaha amahirwe yo kwihitiramo ahazaza heza h’Igihugu. Ubwo rero ntimukwiye gutuma aya mahirwe yo kwihangira Repubulika nshya, abaca mu myanya y’intoki.”
Ibikorwa byo kwamamaza aya matora, biteganyijwe kuzarangira ku itariki 28 Nyakanga, habura iminsi ibiri ngo amatora nyirizina abe.
Tariki 10 z’uku kwezi, Perezida Faustin-Archange Touadéra yagejeje imbanizirizamushinga y’iri Tegeko Nshinga rivuguruye ku nteko Ishinga Amategeko.
Iri Tegeko Nshinga niritorwa, rizahita rikuraho imipaka ya manda zitarenze ebyiri Umukuru w’Igihugu yabaga yemerewe kwiyamamariza, ahubwo rimuhe ububasha bwo kwiyamamariza na manda ye ya gatatu ari na yo ya nyuma.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10