Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwihariko w’icyo Umudepite muri Canada ukomoka i Burundi yabwiye Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
19/07/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umwihariko w’icyo Umudepite muri Canada ukomoka i Burundi yabwiye Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki ukiri muto, Arielle Kayabaga ufite inkomoko mu Burundi akaba asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, yishimiye kuba itsinda bazanye ryakiriwe na Perezida Paul Kagame, bakamushimira kuba yarakiriye neza inama ya Women Deliver, ariko kandi we akagira icyo amushimira cy’umwihariko.

Arielle Kayabaga w’imyaka 32 y’amavuko, yavukiye mu Gihugu cy’u Burundi aza kuba impunzi, ubu akaba ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Canada.

Umwaka ushize, yari mu Rwanda, aho yakiriwe n’abayobozi banyuranye, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi.

Nyuma y’umwaka umwe, Arielle Kayabaga yagarutse mu Rwanda, aho ari mu bitabiriye ibikorwa by’Inama Mpuzamahanga izwi nka ‘Women Deliver’ yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, Arielle Kayabaga yari mu itsinda ry’abayobozi baturutse muri Canada bayobowe na Minisitiri w’Iterambere mpuzamahanga muri Canada, Harjit Sajjan; bakiriwe na Perezida Paul Kagame, mu Biro bye muri Village Urugwiro.

Arielle Kayabaga yishimiye kuba itsinda arimo ryakiriwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Arielle yagize ati “Intumwa zacu zahuye na Perezida Paul Kagame tumushimira kuba yaratwakiriye, no kuba yarakiriye neza inama ya Women Deliver.”

Uyu munyapolitiki ufite inkomoko muri aka karere, mu Gihugu cy’u Burundi, yavuze ko we afite umwihariko w’icyo yashimiye Perezida Paul Kagame.

Ati “By’umwihariko njye nagize amahitwe yo kumushimira ku kazi k’ubwiyunge yakoze nyuma y’amateka ashaririye yo muri aka karere kacu.”

Muri Kanama umwaka ushize ubwo Arielle Kayabaga yagendereraga u Rwanda, yasuye ibikorwa binyuranye birimo Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, ndetse n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

Icyo gihe Arielle Kayabaga yavuze ko iterambere u Rwanda ruri kugeraho, ari iryo gushimwa na buri wese, kuko nyuma y’imyaka 28 [icyo gihe ni yo yari ishize Jenoside ihagaritswe] ubu ari Igihugu kibera urugero Ibihugu byinshi ku Isi.

Intumwa za Canada zakiriwe na Perezida Kagame zirimo na Arielle Kayabaga

Umwaka ushize ubwo yari mu Rwanda, Arielle yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Yanagiye mu Ngoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside
Umwaka ushize ubwo yari mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri Biruta
Yanabonanye na Perezida w’Inteko Ishinga Amatageko umutwe w’Abadepite
Icyo gihe yanabonanye n’Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Igisobanuro gitunguranye cy’umusore ukekwaho gutekera imitwe ababyeyi abizeza ibizakorerwa abana babo

Next Post

Uganda: Ibisubizo by’ibizamini bya DNA biravugwaho kuba intandaro y’amahano yakozwe n’umugabo

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Ibisubizo by’ibizamini bya DNA biravugwaho kuba intandaro y’amahano yakozwe n’umugabo

Uganda: Ibisubizo by’ibizamini bya DNA biravugwaho kuba intandaro y’amahano yakozwe n’umugabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.