Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inkurikizi z’iby’Abakono zatangiye: Umuyobozi wo hejuru yashyize amavi hasi, Uwo mu z’ibanze aregura

radiotv10by radiotv10
25/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Inkurikizi z’iby’Abakono zatangiye: Umuyobozi wo hejuru yashyize amavi hasi, Uwo mu z’ibanze aregura
Share on FacebookShare on Twitter

Visi Perezida wa Sena, Hon. Nyirasafari Esperance, yavuze ko kuba yaritabiriye ibyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” ari amahano yakoze, asaba imbabazi Chairman wa RPF-Inkotanyi akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu gihe uwari Umuyobozi Wungirije wa Musanze, we yeguye.

Mu rwandiko rurerure yanyujije kuri Twitter ye, Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Esperance; yagaragaje kwicuza ku bwo kwitabira ibi birori bidatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri uru rwandiko, atangira asaba imbabazi“Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mukaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbikuye ku mutima, mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ku makosa akomeye nakoze ubwo nitabiraga umuhango w’icyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” wabaye kuwa 9/7/2023 mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze.”

Ni ubutumwa yanditse nyuma y’amasaha macye habaye inama nyunguranabitekerezo y’Umuryango RPF-Inkotanyi, yateraniye ku Ngoro y’Umuryango i Rusororo, yananengewemo ibi birori.

Hon. Nyirasafari wari wanasabiye imbabazi muri iyi nama, muri ubu butumwa bwe, yakomeje avuga ko akurikije inama zikunze gutangwa na Chairman wa RPF ndetse n’ibyaganiriweho muri iriya nama, hari inkomanga afite ku mutima.

Ati “Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda; nk’umwe mu bahuye n’ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze Igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya.”

Arongera ati “Nakoze amakosa akomeye kuba ntacyo nakoze ngo mburizemo kiriya gikorwa kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda; – Nitandukanyije n’imyumvire n’imigirire nk’iyerekeye “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono”. “

Mu butumwa bwe asabamo Abanyarwanda kwirinda ivangura no kwironda, Hon Nyirasafari yibukije ko bigira ingaruka zikomeye, agasoza yongera gusaba imbabazi.

Ati “Nkomeje gusaba imbabazi Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI akaba na Perezida wa Repubulika, ndasaba imbabazi abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI n’Abanyarwanda muri rusange kandi mbijeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Visi Perezida wa Sena yasabye Imbabazi yivuye inyuma

Ni mu gihe kandi uwari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, na we witabiriye biriya birori, we yeguye nk’uko byagaragaye mu ibaruwa y’Inama Njyanama y’aka Karere yemeye ubwegure bwe.

Biriya birori byiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” biri mu byagarutsweho cyane mu nama nyunguranabitekerezo ya RPF-Inkotanyi, hagaragazwa ingaruka zikomeye zaturuka kuri kuriya kwironda.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe yavuze ko igikorwa nk’iki kiba gikwiye kwamaganwa kikiba, kuko abantu bakirangaranye gishobora gutuma hari abandi bacyuriraho nabo bakinjira mu byo kwironda.

Yagize ati “Ubwo baba ari Abakono, ejo ni Abashambo, ejobundi ni Abasinga […] Igihugu kikongera kikajyamo ibice.”

Yakomeje avuga ko mu gihe byakomeza gukura gutya, byanagera no mu nzego zifatiye runini ubuzima bw’Igihugu, nko mu gisirikare, ku buryo biramutse bigezemo, kaba kabaye.

Yagize ati “Ubwo iyo byaje mu gisirikare, buri muntu areba abe, undi akareba abe, undi akareba abe, ejo n’ejobundi nshaka kubakoresha ngo ni bene wacu kuko naba narabamenye narabagaragaje, nshaka kwikiza runaka, nabakoresha igihugu nkagisenya. Ni uko bimeze, ni ibintu bibi cyane.”

Uwari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze we yeguye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − nine =

Previous Post

Ibiteganyijwe mu ruzinduko rw’Umushinjacyaha w’Urukiko ruzaburanisha Kayishema uregwa uruhare rukomeye muri Jenoside

Next Post

Abanyarwanda bahumurijwe ku biherutse kuba byari byateye impungege ku gutumbagiza ibiciro by’ibiribwa

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwanda bahumurijwe ku biherutse kuba byari byateye impungege ku gutumbagiza ibiciro by’ibiribwa

Abanyarwanda bahumurijwe ku biherutse kuba byari byateye impungege ku gutumbagiza ibiciro by’ibiribwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.