Umusaza w’imyaka 91 akomeje kuvugusha benshi kubera uburyo akora imyitozo ngororamubiri ndetse akaba agaragara nk’ukiri umusore kubera umubiri we wubakitse bisanzwe bimenyerewe ku basore b’ibigango. Gusa hari ibitangaje kuri we.
Jim Arrington ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, afatwa nk’umuntu wubatse umubiri kurusha abandi bose bakuze ku Isi, aho yamaze kwandika mu gitabo cy’abanyaduhiro cya Guiness World Record.
Umurebye mu maso agaragara nk’umusaza koko ndetse umubiri we kuva mu maso kumanuka wazanye iminkanyari, agenda ahese ibitugu ku buryo utamutandukanya n’umusaza w’imyaka 90 gusa akagira imbaraga z’umubiri ugereranyije n’urungano rwe.
Igitangaje ni uko uyu mukambwe yavukiye amezi 7, bigora ababyeyi be kumwitaho ndetse ngo ntibari bazi ko azakomeza kubaho.
Ubuzima bwe kandi ntibwabaye bwiza kuva ari uruhinja dore ko yavukanye uburwayi bwa Asthma agahora arwaye ndetse akagira n’ikibazo ku mafunguro ku buryo yisanze arya inyama z’inka, akanywa amata gusa, ibindi byose ngo byagiraga ingaruka ku mubiri we.
Kubera ubwoko bw’amafunguro yakundaga gufata, byatumye abyibuha cyane ndetse ngo agakunda kurwaragurika.
Mu 1945 ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko, yafashe icyemezo cyo gutangira gukora imyitozo buri munsi, biranamuhira kugeza ubwo yari afite imyaka 84 y’amavuko agatwara igihembbo cy’umusaza wubatse umubiri kurusha abandi.
Kugeza ubu amaze kwitabira amarushanwa agera kuri 60 ndetse afite ibikombe 20 yatsindiye ndetse n’imidali.
Byibura mu cyumweru ajya mu nzu zikorerwamo imyitozo (gym) inshuro eshatu ndetse ku munsi byibura amara amasaha 2 akora imyitozo isanzwe.
Ntatinya gukora ibyananiye abakiri bato ndetse bafite n’imbaraga kumurusha, yewe ngo hari n’igihe abandi baza kumwigiraho.
Yita cyane kandi ku mirire ye dore ko ngo asigaye atunzwe n’amavuta ya olive ndetse n’ibihumyo ngo arebe ko byakomeza kumwongerera iminsi yo kubaho.
Uyu musaza kandi nubwo abantu bakomeje gutangarira umubiri we, ku ruhande rwe ngo abona ntaho biragera ndetse yifuza ko yagaragara nk’abakiri bato.
Aganira n’ikigo cy’abanyaduhigo Guiness World Record, yagize ati “Ikintera imbaraga ni abantu baza bakambwira ko banyigiraho byinshi, sinjya mbona ko umubiri wanjye umeze neza iyo ndebye abandi uko bagaragara bintera gukora cyane kugira ngo ndebe ko nanjye nazagera ahabo kandi ni byo ndi gukomeza gukora.”
Mu buzima bwe yishimira ko yavukanye ibibazo by’ubuzima ariko akaba yarabashije kubihangara, icyakora ngo ntibyoroha ndetse ngo bisaba kwihangana ukagera ku cyo wiyemeje. Ibyo bishimangirwa n’amagambo akunda kuvuga agira ati “utavunitse ntacyo wageraho.”
Ashishikariza abakiri bato ndetse n’abakuze kudaheranwa n’uko bameze cyangwa ikigero cy’imyaka barimo kuko igihe cyose wakoze impinduka ziragaragara.
Icyakora nubwo ashimwa na benshi abandi bakamutangarira, hari abavuga ko umusaza uri mu myaka nk’iye adakwiye kwirirwa muri za sport yangwa ngo ajye guhagarara mu mbaga y’abantu yambaye ubusa ngo ari mu marushanwa.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10