Monday, September 9, 2024

Igihugu cyakozwemo ‘Coup d’Etat’ cyafatiwe icyemezo cyumvikanamo igihano ku baturage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko wahagaritse ibikorwa byose by’ubutabazi wakoraga muri Niger, nyuma y’uko igisirikare gitangaje ko cyahiritse ku butegetsi Perezida.

Uyu Muryango w’Abibumbye kandi uvuga ko abantu barenga miliyoni enye muri iki Gihugu cya Niger bakeneye ubufasha.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ko Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, ufunzwe n’abasirikare bamuhiritse ku butegetsi, bagomba kumurekura byihuse.

Icyakora Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, we yavuze ko Perezida Bazoum yavuganye na Perezida Emmanuel Macron mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, amubwira ko aho ari ameze neza.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts