Ibihugu bikennye muri Afurika byaherewe inkuru nziza mu cy’Igihangange cyatumiye Umugabane wose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yemereye ingano z’ubuntu Ibihugu bikennye kurusha ibindi muri Afurika, ndetse n’amafaranga y’urugendo rwo kuzazigezayo, akazishyurwa n’iki Gihugu.

Byatangajwe na Perezida Vladimir Putin kuri uyu wa Kane, mu ijambo yatangiye mu nama yahuje u Burusiya na Afurika, yari imaze igihe itegerejwe na benshi.

Izindi Nkuru

Muri iyi nama yabereye i Saint Petersburg, Perezida Putin yemereye Ibihugu birimo Burkina Faso, Zimbabwe, Mali, Somali, Repubuka ya Centrafrique, na Eritrea; ko Igihugu cye kizabaha ingano ku buntu.

Buri Gihugu muri ibi bizahabwa izi ngano, kizakira toni ziri hagati y’ibihumbi 25 n’ibihumbi 50, ndetse bikanishyurirwa igiciro cy’ubwikorezi.

Putin yatangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe, ubutegetsi bw’u Burusiya bwanze kuvugurura umushinga uzwi nka ‘Black Sea Grain Initiative’ wafashaga Ukraine kohereza ingano hifashishijwe ubwato bw’ubucuruzi, ukanatuma Ibihugu bikennye muri Afurika bibasha kubona ingano.

Ni mu gihe Perezida w’u Burusiya avuga ko aya masezerano atageze ku ntego yayo, ndetse ko Umuryango w’Abibumbye wananiwe kumvisha Ibihugu by’Iburengerazuba bw’Isi, gukuriraho ibihano by’ubukungu byafatiwe u Burusiya no kohereza ifumbire kandi byari mu bigize ayo masezerano.

Yagize ati “Ahubwo banashyizeho amananiza ku migambi yacu yo gutanga inyongeramusasuro ku Bihugu Bikennye bizikeneye. Toni zirenga 262 000 zafungiwe ku byambu by’i Burayi, twabashije kujyana toni 20 000 muri Malawi na toni 34 000 muri Kenya, ibisigaye byose biracyari mu maboko y’Abanyaburayi.”

Putin yavuze ko nubwo u Burayi bukomeje kunaniza Igihugu cye cy’u Burusiya, kitazabura kohereza ibyo gisanzwe cyohereza muri Afurika, yaba ari mu rwego rw’ubucuruzi ndetse no mu gutanga inkunga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru