Amayeri adasanzwe yakoreshejwe n’uwibye imodoka agafatwa atarasoza umugambi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 39 yafatiwe mu Karere ka Rubavu, ari gushakira umukiliya moteri y’imodoka akekwaho kwibira i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, aho yakoresheje amayeri kugira ngo ayibe.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari yibiwe ahazwi nko ku Mashyirahamawe muri Nyabugogo, aho nyirayo yari yasize ayiparitse.

Izindi Nkuru

Iyi modoka yaje gufatirwa mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, nyuma y’icyumweru yibwe kuko yari yabuze tariki 17 Nyakanga 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uwibye iyi modoka asanzwe ari umukanishi mu igaraje nyirayo yajyaga ajya kuyikoreshamo.

Ati “Byaje kumenyekana ko mu gukora iyo modoka mu kwezi kwa Gicurasi, yayikuyemo urufunguzo rwayo (Kontaki) ajya gucurishamo urundi ararusigarana.”

Nyiri iyi modoka, hari hashize amezi abiri avuye gukoresha iyi modoka kuri uwo mukanishi ukekwaho kuyiba, kugeza tariki 17 Nyakanga ubwo yayiburaga.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi ikimara kwakira amakuru ko iyi modoka yabuze, yahise itangira ibikorwa byo kuyishakisha.

Ati “Ucyekwa aza gufatirwa mu Karere ka Rubavu, arimo gushakira moteri yayo umukiriya, ibindi byuma yayikuyemo bifatirwa aho atuye mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge naho imodoka yo iboneka mu murenge wa Kacyiru aho yari yayisize hafi y’umuhanda.”

Uyu mugabo avuga ko ubwo yibaga iyi modoka, yabanje gutega moto ikurikira nyirayo, kugira ngo abone aho aparika, ari na bwo yahise ayatsa akoresheje kontaki yacurishije agahita ayijyana Kacyiru, akuramo moteri n’ibindi byuma.

Nyiri iyi modoka yari yibwe, nyuma yo kuyisubizwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yayimushakiye kandi bigakorwa mu gihe gito.

Ukekwaho kwiba iyi modoka we yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Habinshuti jpierre says:

    Ashaka gukira yibye reka abyishyurire muri gereza are ibigori byu buntu kuko ntazi kwikorera ngo yitunge nicyo kimukwiye hamwe nibiteganywa na mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru