• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amayeri adasanzwe yakoreshejwe n’uwibye imodoka agafatwa atarasoza umugambi

radiotv10by radiotv10
27/07/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Amayeri adasanzwe yakoreshejwe n’uwibye imodoka agafatwa atarasoza umugambi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 39 yafatiwe mu Karere ka Rubavu, ari gushakira umukiliya moteri y’imodoka akekwaho kwibira i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, aho yakoresheje amayeri kugira ngo ayibe.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yari yibiwe ahazwi nko ku Mashyirahamawe muri Nyabugogo, aho nyirayo yari yasize ayiparitse.

Iyi modoka yaje gufatirwa mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, nyuma y’icyumweru yibwe kuko yari yabuze tariki 17 Nyakanga 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uwibye iyi modoka asanzwe ari umukanishi mu igaraje nyirayo yajyaga ajya kuyikoreshamo.

Ati “Byaje kumenyekana ko mu gukora iyo modoka mu kwezi kwa Gicurasi, yayikuyemo urufunguzo rwayo (Kontaki) ajya gucurishamo urundi ararusigarana.”

Nyiri iyi modoka, hari hashize amezi abiri avuye gukoresha iyi modoka kuri uwo mukanishi ukekwaho kuyiba, kugeza tariki 17 Nyakanga ubwo yayiburaga.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi ikimara kwakira amakuru ko iyi modoka yabuze, yahise itangira ibikorwa byo kuyishakisha.

Ati “Ucyekwa aza gufatirwa mu Karere ka Rubavu, arimo gushakira moteri yayo umukiriya, ibindi byuma yayikuyemo bifatirwa aho atuye mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge naho imodoka yo iboneka mu murenge wa Kacyiru aho yari yayisize hafi y’umuhanda.”

Uyu mugabo avuga ko ubwo yibaga iyi modoka, yabanje gutega moto ikurikira nyirayo, kugira ngo abone aho aparika, ari na bwo yahise ayatsa akoresheje kontaki yacurishije agahita ayijyana Kacyiru, akuramo moteri n’ibindi byuma.

Nyiri iyi modoka yari yibwe, nyuma yo kuyisubizwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yayimushakiye kandi bigakorwa mu gihe gito.

Ukekwaho kwiba iyi modoka we yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Habinshuti jpierre says:
    3 years ago

    Ashaka gukira yibye reka abyishyurire muri gereza are ibigori byu buntu kuko ntazi kwikorera ngo yitunge nicyo kimukwiye hamwe nibiteganywa na mategeko.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Umubyeyi w’icyamamarekazi ku Isi yatangiye inzira z’icyemezo cyibazwaho

Next Post

Ibihugu bikennye muri Afurika byaherewe inkuru nziza mu cy’Igihangange cyatumiye Umugabane wose

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibihugu bikennye muri Afurika byaherewe inkuru nziza mu cy’Igihangange cyatumiye Umugabane wose

Ibihugu bikennye muri Afurika byaherewe inkuru nziza mu cy’Igihangange cyatumiye Umugabane wose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.