Bimwe mu Bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, byitandukanije n’igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, ndetse bifatira ibihano iki gisirikare.
Ku ikubitiro Burkina Faso yahise itangaza ko ihagaritse imikoranire yose na Niger bisanzwe bihana imbibi.
Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma muri Burkina Faso, Rimtalba Jean Emmanuel Ouédraogo, yabwiye itangazamakuru ko kabone nubwo ibi Bihugu byombi ari ibivandimwe, ariko bitandukanyije n’igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyabaye muri Niger.
Uyu muyobozi muri Burkina Faso, yavuze ko ibi bibazo byo muri Niger bishobora no kugera muri Burkina Faso nk’Igihugu cy’igituranyi.
Yavuze ko bahagaritse imikoranire ibihugu byombi byari bifitanye, avuga ko kugeza ubu Igihugu cye kiryamiye amajanja.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10