Thursday, August 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ruragendwa rukagaba: Mu cyumweru kimwe Perezida Kagame yagize babiri bamwirahira bati ‘Yampayinka’

radiotv10by radiotv10
01/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Ruragendwa rukagaba: Mu cyumweru kimwe Perezida Kagame yagize babiri bamwirahira bati ‘Yampayinka’
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe cy’icyumweru kimwe, Perezida Paul Kagame yagabiye bagenzi be babiri, bagendereye u Rwanda, abaha Inka z’Inyambo, nk’ikimenyetso gishimangira ubucuti bwabo ndetse n’ubw’Ibihugu bayobora. Twibukiranye ibisobanuro byo kugabirana Inka mu Muco Nyarwanda.

Tariki 22 Nyakanga 2023, Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yatembereje Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso wari uri mu ruzinduko mu Rwanda, mu rwuri rwe, anamugabira Inka z’inyambo.

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Perezida Kagame yakiriye mu rwuri rwe mugenzi we Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, na we amugabira Inka z’Inyambo.

Ibi byashimangiye ubucuti bwihariye busanzwe buri hagati ya Perezida Paul Kagame n’aba bagenzi be, ndetse n’ubw’Ibihugu bayobora, bisanzwe binafitanye umubano n’imikoranire bishinze imizi.

Kugabira Inka umuntu, ni kimwe mu bifite ibisobanuro by’ubucuti n’urukundo bihebuje mu muco Nyarwanda, aho kuva hambere, umuntu yagabiraga undi Inka, nk’impano y’agaciro karusha ibindi byose mu buzima.

‘Yampaye Inka Kanaka’

Hambere, mu muco Nyarwanda, Inka yasobanuraga ubukire, icyubahiro n’igitinyiro mu muryango, aho uwabaga ayifite yagaragaraga nk’uwifite kandi udashobora kugira ikimuhungabanya mu bukungu.

Ibi byatumaga iyo umuntu yishimiraga undi cyangwa yumva amufitiye urukundo rwinshi, ntakindi yamuha atari ukumuha Inka.

Iyo umuntu yagabiraga undi inka, yabaga abaye umuvandimwe, bikaba igihango cy’ubucuti budasubira inyuma kandi buzira icyasha n’uburyarya.

Uwakugabiye Inka, waramwirahiraga, ku buryo wajyaga kumva ukumva umuntu agize ati “Yampaye inka kanaka”. Nyusi na Nguesso, ubu bagakwiye kuba birahira Perezida Paul Kagame, bagira bati “Yampaye Inka Kagame.”

Umuhanga mu by’Umuco, Rutangarwamaboko agaragaza igisobanuro cyo kugabirana, yagize ati “Guhana inka ni ikimenyetso cy’umubano, ni igihango gikomeye mu Banyarwanda, kuko niba umuntu aguhaye Inka ni uko afite icyo agushima, aba agukunze, ashaka ko mukomeza mukaba umwe.”

Yakomeje agira ati “Ni igihango abantu baba bahanye cyo kuba umwe atari ku isano y’amaraso gusa, ahubwo cyane cyane ku isano y’umubano.”

Perezida Paul Kagame kandi mu bandi yagabiye mu bihe bya vuba bikamenyekana, ni General Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Umukuru w’u Rwanda kandi yatangije gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yo gufasha Abanyarwanda korora no korozanya Inka, yatumye Abanyarwanda benshi batunga Inka, bakabasha kunywa amata no kubona ifumbire bakoresha mu buhinzi bwabo.

Ni gahunda ishimwa bitagira urugero, aho bose mu bagezweho na yo, birahira Umukuru w’u Rwanda wayitangije, kuko yaciye imirire mibi mu miryango, ikanazamura umusaruro w’ubuhinzi bwabo.

Perezida Kagame yabanje kwakira Nguesso mu rwuri
Yamugabiye Inka z’Inyambo

Nyuma y’icyumweru kimwe yakiriye Nyusi
Na we yamugabiye Inka z’Inyambo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + thirteen =

Previous Post

Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda yasezeye burundu

Next Post

Habonetse igitekerezo gishya cyatanga umuti w’icyo bamwe binubira mu Rwanda

Related Posts

U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali

Ubutumwa bwa nyuma Antoine Anfré yanditse nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

by radiotv10
14/08/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré mbere yo gufata rutemikirere nyuma yo kurangiza inshingano ze nk’Uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yavuze ko yifuza...

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

Eng.-The last post Antoine Anfré made as the Ambassador of France to Rwanda

by radiotv10
14/08/2025
0

Before boarding his flight after completing his duties as the French Ambassador to Rwanda, Antoine Anfré said he wished to...

The ‘good girl’ pressure: What society expects from young women

The ‘good girl’ pressure: What society expects from young women

by radiotv10
14/08/2025
0

From a very young age, girls hear a subtle yet persistent message: be a “good girl.” But what does be...

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba ziteganyijwe ubwo iki Gihugu kizaba cyakiririye Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare ya 2025, zirimo ifungwa ry’amashuri...

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

by radiotv10
13/08/2025
0

Urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) n’abasirikare...

IZIHERUKA

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

by radiotv10
14/08/2025
0

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

14/08/2025
Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

14/08/2025
Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Eng.-Minister Mukazayire’s message to a talented American basketball player before his departure

14/08/2025
U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali

Ubutumwa bwa nyuma Antoine Anfré yanditse nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

14/08/2025
Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

14/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habonetse igitekerezo gishya cyatanga umuti w’icyo bamwe binubira mu Rwanda

Habonetse igitekerezo gishya cyatanga umuti w’icyo bamwe binubira mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.