Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe inshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Ange Kagame usanzwe afite ubumenyi mu bya politiki no mu bubanyi mpuzamahanga, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Akanama gashinzwe ingamba na Politiki (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council) muri Perezidansi ya Repubulika.
Ni umwanya yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kanama 2023, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ange Ingabire Kagame, asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, yakuye muri muri Columbia University y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu bya Politiki, yakuye muri Kaminuza ya Smith College, na yo yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ange Kagame, umubyeyi w’abana babiri, yanakoze mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abari n’abategarugori, no kongerera ubumenyi ababyeyi mu bijyanye n’uburere buhabwa abana bato.
By’umwihariko muri 2021 yagize uruhare mu bukangurambaga bwo gukuza no kubaka ubwonko bw’abana bato, bakoresheje imikino ababyeyi bagirana n’abana babo.
Muri ubu bukangurambaga bwakozwe ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Ange Ingabire Kagame yasabye ababyeyi kujya bagira umwanya wo kuba bari kumwe n’abana babo, bakabakinisha udukino dukangura ubwonko, kandi bakita ku mirire inoze yabo.
RADIOTV10