Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, bavuga ko batunguwe no gusanga ku rutonde rw’abatishoboye hagaragayeho abasanzwe ari ari abayobozi ndetse n’abatagire, gusa ngo na bo ntibari babizi.
Ni amakuru anemeza n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari ka Nkamba, Mahatane Augustin, uvuga ko na we byamutunguye.
Yagize ati “Harimo abagiye bagarukaho nk’abarimu, abaganga. Abo ngabo tubakuraho. Harimo Niyobasa Cecile afite ikiciro cy’ubudehe mu Gitega, uwo ni umuganga….na Directeur (Umuyobozi w’Ishuri)…afite ikiciro cy’Ubudehe mu Mudugudu wa Sabununga, icyo gihe na we yajeho ariko tugiye gutanga amakuru ari mu bantu bazava kuri urwo rutonde.”
Ntibiragwa Patrick, uri kuri uru rutonde akaba akaba ari umuyobozi w’ishuri rya Nkamba ‘Sun Light Academy’, avuga ko atari abizi ariko ko adakwiye kuba mu bafashwa kuko we yifashije agasaba ko hashyirwamo abandi.
Yagize ati “Ubwo nshobora kuba naragezeho mu buryo…Hari abandi bantu bashobora kuba bafashwa kundusha, ubwo rero ikiza nabahigamira abo bantu bakabanza bagafashwa kuko hari n’ibindi bintu byinshi mba mfasha mu bukangurambaga, ntabwo rero mpamya yuko ari njye waba warabugizemo uruhari.”
Bamwe mu baturage batishoboye bo muri aka Kagari, bavuga ko birengagijwe ahubwo ngo hagashyirwamo abifite.
Ati “Ni ukuvuga ngo urutonde rwaramanutse nyine barasoma abantu barangije njye siniyumvamo numvamo abantu bose bakomeye b’abakire bonyine. Sinishoboye kuko ntakintu mbasha gukora. Kurya ni abavandimwe bampa ibyo kurya, imvura iguye ni ukunyagira.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA), Nyinawagaga Claudine yagaragaje ko mu gukora urutonde rw’abagomba gufasha kwikura mu bukene hirya no hino mu Gihugu, hari aho byakozwe nabi mu maramgamutima y’abayobozi, bityo ngo bisubizwa inzego z’ibanze kugira ngo zibikosore kuko hari ibigenderwaho abayobozi bakwiye kubahiriza.
Ati “Ntabwo tujya twohereza lisiti z’abaturage kuko ntabwo tuba tubazi, ahubwo twohereza ibigenderwaho. Twakoze igenzura kugira ngo turebe ko bya bindi ngenderwaho byagiye byubahirizwa, hamwe na hamwe dusanga bitarubahirijwe. Noneho nibwo twavugaga ngo ibi ntibikwiye, hari aho twasanze bitarubahirijwe.
Ikibazo nk’iki, si aha cyumvikanye gusa kuko giherutse no kumvikana mu itangazamakuru mu Karere ka Rusizi, aho ushinzwe imibereho myiza mu Kagari n’umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Mumurenge bari baje ku rutonde nk’uru.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10