Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Harakekwa abari inyuma y’urupfu rw’uwashakaga kuba Perezida warasiwe mu ruhame (VIDEO)

radiotv10by radiotv10
10/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Harakekwa abari inyuma y’urupfu rw’uwashakaga kuba Perezida warasiwe mu ruhame (VIDEO)
Share on FacebookShare on Twitter

Fernando Villavicencio wari Umukandida wifuza guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Equador, yishwe arasiwe mu ruhame, ndetse n’abashobora kuba bamwivuganye batangiye gukekwa.

Fernando Villavicencio yarasiwe mu ruhame ubwo yari avuye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu murwa mukuru wa Quito, mu ishuri riri muri uyu mujyi.

Amashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Fernando Villavicencio asohotse mu nyubako arinzwe bikomeye n’abapolisi, bakamwinjiza mu modoka, hagahita humvikana urufaya rw’amasasu.

Bivugwa ko ubwo uyu mugabo yaraswaga, habayeho gukozanyaho kw’abari bamucungiye umutekano ndetse n’abo bagizi ba nabi, ku buryo hari abandi bantu icyenda (9) bakomeretse barimo ababolisi babiri.

Amashusho : Fernando Villavicencio wari Umukandida wifuza guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri #Equador, yishwe arasiwe mu ruhame. pic.twitter.com/aGxnSArp12

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) August 10, 2023

Fernando Villavicencio w’imyaka 59 y’amavuko yavuzwe cyane muri politike y’iki Gihugu cya Equador ndetse yari azwi nk’uwakunze kunenga ubutegetsi bwariho mu 2017 bwa Korea.

Hatangiye iperereza ngo hamenyekanye uwihishe inyuma y’urupfu rwe, icyakora bikekwa ko byakozwe n’abacuruza ibiyobyabwenge batifuzaga ko ajya ku butegetsi dore akenshi yakunze kubashyira hanze ndetse no muri iki cyumweru yari aherutse gutanga ibindi birego.

Perezida wa Equador,  Guillermo Lasso wagize icyo avuga kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorewe uyu munyapoliti, yasezeranyije ko abari inyuma yabwo bazabiryozwa.

Yagize ati “Biragaragara ko ari umugambi wacuzwe igihe kinini ariko uburemre bw’amategeko bwose buzababaza ibyo bakoze.”

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 8 =

Previous Post

Perezida uherutse mu Rwanda yahishuye ikindi cyamukoze ku mutima kikongera ibirungo mu kurwiyumvamo

Next Post

Igisubizo gitunguranye cya Museveni nyuma y’uko Uganda ifatiwe icyemezo gikarishye izizwa ibyababaje Abanyaburayi

Related Posts

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
20/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, yaramutse mu mujyi a Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara...

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko afite ubushake bwo...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

IZIHERUKA

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda
MU RWANDA

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

Eng.-The Chief of Defence Staff of RDF received the Chief of the French Army Land Forces

21/10/2025
BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

21/10/2025
Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gitunguranye cya Museveni nyuma y’uko Uganda ifatiwe icyemezo gikarishye izizwa ibyababaje Abanyaburayi

Igisubizo gitunguranye cya Museveni nyuma y’uko Uganda ifatiwe icyemezo gikarishye izizwa ibyababaje Abanyaburayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-The Chief of Defence Staff of RDF received the Chief of the French Army Land Forces

BREAKING: RIB yafunze uwagaragaye yiyita umuhanuzi asaba abantu amafaranga abizeza ibitangaza bidasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.