Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

CP J.Bosco Kabera yigiriye muri bus yibutsa ingeso zigaragazwa n’abagenzi bakwiye gucikaho burundu

radiotv10by radiotv10
10/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
CP J.Bosco Kabera yigiriye muri bus yibutsa ingeso zigaragazwa n’abagenzi bakwiye gucikaho burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yageze no mu bagenzi, yibutsa zimwe mu ngeso zigaragazwa na bamwe mu batega imodoka za rusange nko gukorakora kuri bagenzi babo batabyumvikanyeho, agaragaza icyaca izi ngeso.

Ni ubukangumbaga bwakomeje kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Kanama 2023, aho kuri iyi nshuro bwakorewe mu bigo bitegerwamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Abatwara ibinyabiziga bibukijwe ko bagomba gucana amatara mu rwego rwo kurushaho kunoza umutekano wo mu muhanda ndetse n’uw’abagenzi batwaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, agaruka ku matara y’imbere mu modoka, yavuze ko iyo adacanywe ashobora guha icyuho abokamwe n’ingeso zagiye zigaragara kuri bamwe mu bagenzi.

Yagize ati “Mu bihe bitandukanye byagiye bigaragara ko hari imyitwarire ya bamwe mu bagenzi ibangamira umutekano w’abo basangiye urugendo, nko gukorakora ku bandi batigeze bagirana ikiganiro n’abitwikira umwijima bagatega bisi bagenzwa no kureba urangaye ngo bamwibe.”

Yakomeje agira ati “Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigomba gucana amatara y’imbere kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, Moto na Velomoteri nazo zigacana amatara buri gihe ku manywa na nijoro.” 

Yavuze kandi ko amatara yo hanze, na yo agomba gucanwa igihe cyose giteganywa n’amategeko, kuko kutayacana bishobora guteza ibibazo.

Ati “Tuributsa abatwara ibinyabiziga ko bagomba kuyacana uko byagenwe cyane cyane iyo bwije. Byagiye bigaragara ko hari bantu bakuraho amatara cyangwa bakagenda batayacanye.”

Akomeza agira ati “Amatara rero igihe cyose bwije agomba guhora yaka, ntawe ugomba kwitwaza ngo hari urumuri ruhagije ku mihanda kuko bishobora guteza impanuka cyangwa ibindi byaha, ni yo mpamvu ikinyabiziga cyakozwe kigahabwa amatara.”

Ingingo ya 43 y’iteka rya Perezida N° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, mu gika cyayo cya mbere, havuga ko; amatara magufi n’amatara maremare agomba gucanirwa rimwe n’amatara ndanga iyo hagati yo kurenga no kurasa kw’izuba cyangwa bitewe n’uko ibihe byifashe, nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura nyinshi, bidashobotse kubona neza muri metero zigeze ku 100.

Mu gika cyayo cya 4 havuga ko; amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

Amabwiriza y’urwego Ngenzura mikorere RURA N° 010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021 agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hakoreshejwe bisi, asaba Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gucana amatara y’imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6h00 z’umugoroba.

CP John Bosco Kabera yashishikarije abafite ibinyabiziga bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gufata iya mbere bakabimenyesha abashoferi bakumva ko ari inshingano zabo gucana amatara y’imbere mu modoka no gusobanurira abagenzi akamaro kayo.

Abagenzi na bo bibukijwe uruhare rwabo mu kwibutsa abashoferi
N’abamotari basabwe ko bagomba gucana amatara

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Niger: Perezida wahiritswe aratabaza ngo inzara ishobora kumwicira mu nzu yafungiranywemo

Next Post

Amakuru agezweho ku irushanwa rigiye kongera gususurutsa abakunzi ba Muzika mu Rwanda

Related Posts

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku irushanwa rigiye kongera gususurutsa abakunzi ba Muzika mu Rwanda

Amakuru agezweho ku irushanwa rigiye kongera gususurutsa abakunzi ba Muzika mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.