Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kaduha mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, baravuga ko nubwo bubakiwe, ariko inzara ibarembeje kuko ntaho bafite ho guhinga cyangwa ahandi ho kugira icyo bakura.
Ni ikibazo cyanigeze kugarukwaho muri Sena y’u Rwanda, yagaragaje ko hari ibibazo byugarije bamwe mu batujwe mu midugudu y’icyitegererezo, kandi bijya gusa, birimo kuba badafite amasambu yo guhingamo ndetse n’abayafite akaba ari kure yabo, yewe ntibabone n’aho baca incuro.
Ibi byanatumye Sena muri 2022 itumiza Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kugira ngo agaragaze icyo Guverinoma izakora kuri ibi bibazo.
Abatujwe mu mudugu wa Kaduha i Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe, babwiye RADIOTV10 ko na bo bafite ibi bibazo, kandi ko bibaremereye.
Uzamukunda Speciose avuga ko bashimira Leta y’u Rwanda kuba yarabubakiye, ariko ko nyuma yo kubona aho kurambika umusaya, badafite icyo gushyira mu nda.
Ati “Barakoze baratwubakiye baratwimuye baduha amazu, nubwo bayaduhaye ntabwo dufite ikiyadutungamo.”
Shyirambere Olive uvuga ko yatujwe muri uyu mudugudu atagira ubundi butaka kuko yari yaravuye muri Tanzania, avuga ko aramutse abonye ubutaka, yakwihingira.
Ati “Baranyakiriye ndashima Imana, bampaye inzu ariko wenda mbonye nk’agasambu n’ashinga tukabona ibyo kurya no gutunga abana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko abatuzwa muri ubu buryo bagenda bashakirwa aho guhinga ariko abatujwe muri uyu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Kaduha batahabona ubutakaka kuko ngo ari igice cy’umujyi.
Ati “Icya mbere twamaze gukemura icyo kibazo cy’icumbi, ikindi ni ukubahuza n’imirimo yindi isanzwe. Kuvuga ko kubona aho abaturage bahinga byo n’igishushanyo mbonera ntabwo cyabitwemerera kuko kubona ubwo butaka biba bigoranye. Ni ukureba ko muri gahunda yo kurwanya ubukene no kuzamura imibereho y’abaturage nabo barimo kugira ngo bashakirwe akazi banahuzwe n’amahirwe ahari.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10