Umutwe wa M23 umaze iminsi urebana ay’ingwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagize icyo uvuga ku byawuvugwagaho ko wacitsemo ibice, ubitera utwatsi, ahubwo uvuga ko hari ababyihishe inyuma kubera imigambi mibisha.
Ni nyuma y’uko uyu mutwe wari umaze iminsi uvugwaho ko wacitsemo ibice, kubera kutabona ibintu kimwe kwa bamwe mu bawugize, bigatuma batarebana neza.
Ibi kandi byari byabaye muri 2013 ubwo uyu mutwe wari ufite ingufu, ariko ukaza guhagurukirwa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, zaje no kuwusenya.
Uku gucikamo ibice kwabaye muri icyo gihe, kwaje no gutuma ukozanyaho hagati y’abawugize, biri no mu byatumye ucika imbaraga kuko wari wazitatanyije.
Uyu mutwe wongeye kubura umutwe kuva mu mwaka ushize, kuri iyi nshuro uramagana ibyo kuba wongeye gucikamo ibice.
Umuvugizi wa M23 Maj Willy Ngoma, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko ibyabaye muri kiriya gihe, bidateze kongera kubaho, nubwo hari ababyifuza.
Yagize ati “Ntabwo tuzigera ducikamo ibice, dufite impamvu imwe, intego imwe n’ingengabitekerezo imwe, ibyo abantu bavuga byose si byo, nta gucikamo ibice kwabayeho.”
Maj Willy Ngoma avuga ko inzego za M23 zigihagaze bwuma kandi ko zikimeze uko zisanzwe, ndetse ko abayobobozi bawo bakiri ba bandi, barimo Perezida wayo, Betrand Bisimwa ndetse n’Umugaba Mukuru wayo, Gen Sultan Makenga.
Uyu muvugizi wa M23, avuga ko ayo makuru yatangajwe yo gucikamo ibice k’uyu mutwe, ari ibinyoma byahimbwe na Guverinoma ya Kinshasa, bigamije kuyobya abantu no gushaka kuryanisha abagize uyu mutwe, ngo ucikemo ibice nk’uko ibyifuza.
Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganziba bwa bamwe bwakunze guhonyorwa n’imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba nka FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ifatanyije n’inzego z’umutekano za kiriya Gihugu.
Ibibazo by’uyu mutwe, byahagurukije imiryango mpuzamahanga inyuranye kuva ku Muryango w’Abibumbye kugeza ku wa Afurika y’Iburasirazuba, yose yagiye ihuriza ku kuba Guverinoma ya DRC ikwiye kuganira n’uyu mutwe, mu gihe ubu butegetsi bwinangiye buvuga ko butaganira n’uyu mutwe, bwamaze kwita uw’iterabwoba.
RADIOTV10