Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yakoze impinduka muri Guverinoma, zasize bamwe mu Baminisitiri bahinduriwe Minisiteri n’inshingano, zinagarura muri Guverinoma Maj Gen Albert Murasira uherutse gusimbuzwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo.
Izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, aho imyanya 10 mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, yahinduriwe abantu ndetse hagashyirwamo n’amaraso mashya.
Gaspard Twagirayezu, yagizwe Minisitiri w’Uburezi, avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
Ni mu gihe Dr Valentine Uwamariya wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburezi, yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Prof Jeannette Bayisenge, wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Maj Gen Albert Murasira yagizwe Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, asimbura Solange Kayisire wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbura Ingabire Assumpta, na we wahawe inshingano nshya.
Naho Jeannine Munyeshuri yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, asimbura Dr Uwera Claudine wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Claudette Irere wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro we yagumye muri iyi Minisiteri, ariko ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta gusa.
Eric Rwigamba yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu gihe Sandrine Umutoni wari Umuyobozi wa Imbuto Foundation, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiriko.
Assumpta Ingabire wari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera Umwana.
Mu yindi myanya itari iyo muri Guverinoma, irimo uyu wa Ingabire Assumpta, hanashyizweho Maj Gen (Rtd) Dr Charles Rudakubana, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, naho Margaret Nyagahura, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Hungary.
Nadine Gatsinzi wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa rw’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu.
RADIOTV10