Ibihugu bitanu bigize Umuryango BRICS wiyemeje gukura idolari rya Amerika mu bucuruzi mpuzamahanga; byavuze ko bifite amahirwe yo kwigarurira Umugabane wa Afurika binyuze mu isoko rusange ryawo.
Ku munsi wa mbere w’inama ihuza Ibihugu bya Brezil, Russia, India, China na Afurika y’Epfo; abashinzwe ubukungu bwabyo bavuga ko nyuma y’imyaka 14 uyu muryango umaze, bagomba kubaka urwego rutajegajega.
Uyu muryango wiyemeje guhangana n’u Burayi na Amerika mu bukungu na politike; uvuga ko ugiye kwigarurira Umugabane wa Afurika binyuze mu isoko rusange ry’uwo mugabane.
Dr. Phuthi Mahanyele-Dabengwa, umwe mu bagize komisiyo y’ubucuruzi mu muryango wa BRICS ishami rya Afurika y’Epfo.
Yagize ati “Afurika ni izingiro by’ibiganiro by’uyu munsi. Uyu Mugabane ufite isoko rigari ku isi. Aya ni amahirwe akomeye ku muryango wacu. Ibyo bizamuta BRICS ikorana n’Umugabane wose. Twiteguye kubyaza umusaruro isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika.”
Idorali rya Amerika ryihishe inyuma yo gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ku rugero rwa 8.76% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.
Nubwo bamwe bafata uyu muryango nk’amahirwe yo kwigobotora idorali rya amerika mu bucuruzi mpuzamahanga kubera ingaruka rigira ku izamuka ry’ibiciro; muri Kamena uyu mwaka, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ubwo yari mu Rwanda yavuze ko badafite umugambi yo gutera umugongo u Burayi na Amerika mu bucuruzi.
Yagize ati “Kwigobotora idorali tugomba kubiganiraho, ariko ntitugomba kuryamagana.”
Icyo gihe Perezida Paul Kagame we yavuze ko hari ibyo bagomba kubanza gutunganya kugira ngo imikoranire y’Umugabane wa Afurika mu bucuruzi ibanze igire icyerekezo kimwe.
Yagize ati “Abaturage ntibashobora gukorana ubucuruzi mu bwisanzure mu gihe badashobora kwisanzura mu ngendo. Nyuma nibwo wareba ngo baracuruza mu rihe faranga. Aho ni ho haza ikibazo cy’idorali. Ni nko gufata urugendo ruva hano rujya muri Zambia, ariko ukabanza gukora urugendo rw’ibilomero 500 uzenguruka kugira ngo ugereyo. Nyamara kuva i Kigali kugera Lusaka ni amasaha abiri yonyine. Ibyo biracyagaraga no mu itumanaho. Uburyo bwo kubikemura burahari kandi tumaze igihe kinini tubuzi. Tugomba kubanza gukemura ibindi kugira ngo tugere no ku ngingo y’ingenzi uvuze.”
Uyu muryango uyobowe n’ Burusiya n’u Bushinwa, wihariye 30% by’abatuye Isi, ari na byo bituma ugira imbaraga mu bucuruzi mpuzamahanga buri ku kigero cya 25%.
David NZABONIMPA
RADIOTV10